
Babitangaje nyuma yo gusoza ihuriro ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda, ryiswe 'Rwandan Youth Connect Germany' ryitabiriwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda 90 batuye mu bice bitandukanye byo mu Budage.
Ryabaye iminsi itatu kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Kamena 2025, kibera mu Mujyi wa Munich usanzwe ari Umurwa Mukuru w'Intara ya Bavaria ndetse ukaba uwa gatatu mu minini igize u Budage nyuma ya Berlin na Hamburg.
Abitabiriye bangana na 53% ni abakobwa mu gihe 47% basigaye ari abahungu, basangira ibitekerezo by'uburyo bakomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo cy'inkomoko binyuze mu kunga ubumwe.
Inzego zateguye icyo gikorwa zagaragaje ko bari gutegura uburyo cyajya kiba buri mwaka ndetse imyiteguro igeze kure, ibizafasha urubyiruko rw'Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo cy'inkomoko.
Urwo rubyiruko rwaganirijwe n'abantu 10 bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye, babaganiriza ku ngingo zirimo izijyanye n'ubuyobozi, kwihangira udushya, gukomera ku muco ndetse no ku mahirwe akomeye urubyiruko rufite kugira ngo rutere imbere ndetse runateze imbere u Rwanda.
Habaye ibiganiro bitandukanye, bakora ibikorwa bibumvisha ingingo yo gukorera hamwe, bituma biyumvanamo, banunguka uburyo bakomeza gutezanya imbere aho batuye mu Budage, ariko bakanasangira ibitekerezo n'abandi Banyarwanda baba mu bindi bihugu bijyanye n'uko bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyababyaye.
Ni kenshi Abanyarwanda baba mu Budage bakunze kugaragaza inyota yo guteza imbere igihugu cyabo mu buryo butaziguye.
Nko mu 2024 itsinda ry'abagore b'Abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Burayi bwo Hagati, ryamaze iminsi mu Rwanda, risobanurirwa amahirwe menshi y'ishoramari ari mu gihugu cyabo ndetse n'uburyo babyabyaza umusaruro.
Byari mu murongo w'intego ya Leta yo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza gushora imari mu bikorwa bitandukanye by'iterambere ry'igihugu, bigizwemo uruhare na buri wese.
Ni ibikorwa bitanga umusaruro kuko nko mu 2024 amafaranga yoherejwe mu gihugu n'Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu mwaka wari wabanje wa 2023.



