Turi kugirira neza Isi - Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ku ntambara na Iran - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Ambasaderi Weiss yavuze ko igitero cyagabwe na Israel muri Iran, cyatewe n'amakuru y'ubutasi igihugu cye cyakiriye, agaragaza umuvuduko ukabije Iran yari ifite mu rugendo rwo gukora intwaro kirimbuzi.

Yavuze ko Iran yari igeze ku rwego ibura gato cyane ngo ikore intwaro kirimbuzi, aho ku ikubitiro yari guhita itunga intwaro icyenda.

Ati 'Twabona ubutasi bugaragaza ko Iran yari irimo gusatira igihe cyo gukora intwaro kirimbuzi. Yari hafi kugera ku bubiko bwa 90% bya Iranium (bukenewe mu gukora intwaro kirimbuzi). Iran yari guteza ibibazo kuri Israel ikoresheje intwaro kirimbuzi…Iran yari gukora intwaro kirimbuzi zigera ku icyenda.'

Uyu mudipolomate yavuze ko mu mezi atatu ashize, ari bwo Iran yakajije ibikorwa byo gutunganya iranium yashoboraga gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi.

Ati 'Mu mezi atatu ashize, twabonye ibimenyetso by'uko bari barimo kongera umuvuduko mu gukora intwaro kirimbuzi, kandi ubwo bari mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

Yakomeje avuga ko Israel itari kubona uwo muvuduko ngo ibyihanganire, ati 'Umuvuduko bagezeho [wo gukora intwaro kirimbuzi] mu mezi atatu ashize, urusha uwo bakoresheje mu myaka irenga 20 ishize.'

Ambasaderi Weiss yagarutse ku myitwarire y'Igisirikare cya Israel muri iyi ntambara, ati 'Dushyiraho imbaraga mu kurasa ibikorwa bya gisirikare, mu gihe ibikorwa bya Iran bishyira imbaraga mu kurasa ibikorwa bya gisivile. Mu gihe cyashize twabonye igisasu cyaguye mu gace gatuwe n'abaturage.'

Ku bijyanye n'imyitwarire ya Iran, Ambasaderi Wiess yanenze uburyo iki gihugu kiri kurasa mu baturage, ati 'Iyo Iran iri kurasa mu baturage, igira ingaruka kuko turi igihugu gito. Intego yabo ni ugusenya no kwica.'

Ambasaderi Weiss yongeye gushimangira ibiherutse kuvugwa na Minisitiri w'Intebe w'Igihugu cye, Benjamin Netanyahu, ko Israel idafitanye ikibazo n'abaturage ba Iran.

Ati 'Israel ntabwo iri kurasa Abanya-Iran, abaturage ba Iran ni inshuti za Israel.'

Yanagarutse ku buzima bugoye bw'Abanya-Israel mu bitero bya Iran, asobanura ko abantu bamaze amajoro atatu bataryama kubera guhunga ibitero bya Iran.

Adaciye ku ruhande, Ambasaderi Weiss yasobanuye ko Iran ifite intego yo kurimbura Israel ikoresheje intwaro kirimbuzi, asobanura ko nubwo Israel ari yo iri muri iyi ntambara, ariko iri kugirira neza Isi.

Ati 'Turi kugirira neza Isi, harimo n'ibihugu by'Abarabu. Iran iramutse ibonye intwaro kirimbuzi, byaba ari ikintu gihindura ibintu. Ntabwo ari Israel yagirwaho ingaruka gusa, n'ibindi bihugu byagirwaho ingaruka.'

Uyu muyobozi yagaragaje ko hari ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bifitanye umubano mwiza na Israel, ashimangira ko bitifuza kubona Iran itunze intwaro kirimbuzi.

Ati 'Ibihugu by'Abarabu ntabwo byakwishimira kubona Iran ifite intwaro kirimbuzi. Ntabwo baza kubivugira mu ruhame ariko ntibabishaka.'

Ku bijyanye n'ubufasha Amerika yaha Israel muri iyi ntambara, Ambasaderi Weiss yirinze kubuhamya, ariko ati 'Tuzi ko Amerika ari umufatanyabikorwa mwiza wa Israel kandi tuzi ko Trump yavuze ko adashyigikiye ko Iran itunga intwaro kirimbuzi.'

Yongeyeho ko 'Intego nyamukuru y'ibi bikorwa ni ugukoraho ikibi gishobora gutera ibibazo kuri Israel.'

Ku ngingo y'ibiganiro, uyu muyobozi yavuze ko bigoye cyane kubera ubushake buke bwa Iran, ati 'Ushobora kugira ibiganiro, [ariko] twabigirana n'umuntu ushaka kugira ibiganiro, ntabwo wagirana ibiganiro n'umuntu ushaka kukwica.'

Yongeyeho ko intwaro kirimbuzi Iran yifuza gutunga, izishakira gusenya Israel, aho kwirinda, ati 'Kuki Iran ishaka kurimbura Israel? Kuki babona Israel nk'igihugu kibi? Icyo tuzi ko ni uko imwe mpamvu bari gukora intwaro kirimbuzi, ari uko bashaka gutera Israel, ntabwo ari uko bashaka kwirinda ibitero bituruka muri Israel.'




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turi-kugirira-neza-isi-ambasaderi-wa-israel-mu-rwanda-ku-ntambara-na-iran

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 27, July 2025