Qatar Airways yasubukuye ingendo za Kigali - Doha - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Qatar Airways izajya ikora ingendo enye mu cyumweru iva cyangwa ijya i Doha muri Qatar, binatume abagenzi bava mu Rwanda babasha kugera mu byerekezo bitandukanye by'Isi cyane ko Qatar Airways igera henshi ku Isi.

Umuyobozi wa Qatar Airways mu Karere, Yasser Mohamed Ali, yatangaje ko gusubukura izi ngendo bigamije gukorana na RwandAir mu gihe hitegurwa kwakira ikibuga gishya cy'indege mu 2028.

Kuva cyangwa kujya i Doha udahagaze bizorohera abavuye mu Burasirazuba bwo Hagati gusura u Rwanda no gukora ibikorwa by'ubucuruzi, kimwe n'abashaka kwerekeza mu bindi bice by'Isi babone amahirwe yo kugenda biboroheye, cyane ko Doha ari igicumbi cy'ingendo zerekeza mu bindi byerekezo byinshi by'Isi.

Abagenzi baturutse muri Amerika y'Amajyaruguru, Aziya n'i Burayi bashobora kunyura i Doha bakagera mu Rwanda mu buryo bworoshye.

Qatar Airways imaze iminsi ishyize imbaraga mu kwagura ingendo mu bihugu bya Afurika, ndetse gusubizaho izerekeza mu Rwanda bikubiye muri gahunda yayo y'igihe kirekire yo kwibanda ku kunoza ingendo muri Afurika.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo (ibumoso) ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege (ATL), Jules Ndanga (wa kabiri iburyo) bari bitabiriye igikorwa cyo kongera guha ikaze Qatar Airways
Hari hashize imyaka itatu Qatar Airways idakorera ingendo mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/qatar-airways-yasubukuye-ingendo-za-kigali-doha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, July 2025