Ubwo yabazwaga n'umunyamakuru niba icyiciro cya gatatu cy'ibiganiro bizahuza ibihugu byombi kizaba, Putin yemeje ko abayobozi b'amatsinda ari kuganira bakomeje gukorana no kuvugana.
Yagaragaje kandi ko imbanzirizamushinga y'ibyifuzwa na buri ruhande nubwo bitandukanye cyane, biri mu bigomba kurebwaho muri ibyo biganiro ariko igihe n'aho bizabera hataramara kwemeranywaho.
Ati 'Ni inyandiko ebyiri zibusanye ariko nyine n'icyo ibiganiro biberaho. Kureba inzira zo kuziba icyuho, kuba rero ibiri muri izo nyandiko bitandukanye ku bwanjye ntabwo byaba ari ibintu bikwiye gutungura abantu.'
Perezida Putin yirinze kujya muri byinshi ku bijyanye n'ibyo biganiro mu gihe bitarabaho ngo bitange umusaruro byitezweho.
Ubwo impande zombi ziheruka kugirana ibiganiro byabereye Istanbul, buri ruhande rwatanze ibyifuzo by'uko rubona ibintu n'inzira ishobora kuganisha ku gusinyana amasezerano y'amahoro banemeranya guhererekanya imfungwa z'intambara.
U Burusiya kandi bwafashe icyemezo cyo gutanga imirambo y'abasirikare ba Ukraine baguye ku rugamba.
Perezida Vladimir Putin yavuze ko kuva icyo gihe, u Burusiya bumaze gushyikiriza Ukraine imirambo igera ku 6.000, kandi bwiteguye gutanga indi mirambo igera ku 3.000.
Ati 'Ubu ni ku ruhande rwa Ukraine kwemera kwakira imirambo y'abasirikare babo baguye ku rugamba. Twumvikanye ko icyo cyiciro nikimara kurangira, tuzakomeza ibiganiro ku nshuro ya gatatu. Muri rusange, turiteguye hasigaye gusa kumvikana ku gihe n'ahantu.'
Putin yashimiye Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, ku ruhare rwe mu gushyigikira ibiganiro aca amarenga bishobora kongera kubera muri Turikiya.

