FPR yafashije umuryango wa Ahishakiye waguye mu bikorwa byo kwiyamamazaiRubavu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahishakiye Mutoni yitabye Imana tariki 23 Kamena 2024, abandi 37 bagakomereka ubwo abantu ibihumbi basohokaga ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Icyo gihe byatangajwe ko abantu barenga ku 250,000 bari bashyigikiye umukandida wayo bari baje mu gikorwa cyo kumwamamaza, ndetse abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yakomokagamo kuko umubyeyi we yari asanzwe atunzwe no guca inshuro.

Nyirandegeya Emertha, Umubyeyi wa Ahishakiye Mutoni mu kiganiro na IGIHE yashimiye Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame uburyo yamugiriye neza.

Ati 'Ndashimira Paul Kagame uburyo yangiriye neza nyuma yo kubura umwana wanjye Ahishakiye Mutoni, nubwo yapfuye bamfashije kumushyingura nk'Intwari, angejeje mu nzu nziza irimo amashanyarazi kandi ntayo nagiraga, nta murima nagiraga none ngiye kujya mpinga, mugende mumubwirire ngo azahore ku ngoma.'

Mugiraneza Ismael, umukozi wa KOMENYABU icukura amabuye y'agaciro we na bagenzi bavuga ko bashenguwe n'urupfu rwa Ahishakiye.

Ati 'Byaratugoye kwakira urupfu rw'umwana muto nk'uriya twakoranaga kandi rwatunguranye, gusa nyuma twaje kwiyakira dusanga nta mpamvu yo guheranwa n'agahinda tukagira ibindi byishimo. Twanejejwe no kuba umuryango we wubakiwe kuko ibyo FPR Inkotanyi ikoze nta handi nabibonye.'

Mukeshimana Diane ati 'Ahishakiye twarakoranaga kandi kubyakira byaratugoye, kuko yakoranaga umurava, kandi akaba yari yagiye aduterera amakorasi tugiye kwamamaza Chairman wacu, umuryango we twakomeje kuwuba hafi kandi ntibigeze baheranwa n'agahinda.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, unahagarariye FPR Inkotanyi muri aka Karere, Mulindwa Prosper mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kubura umunyamuryango nka Ahishakiye ari imbaraga umuryango we wabuze, ndetse basabwe kuwuba hafi.

Ati 'Twagize ibyago tubura umwana ukiri muto wari umunyamuryango, iki gikorwa Perezida wa Repubulika arakizi, kuko ubwo yatabarukaga yaraye abimenye abayobozi bahabwa inshingano zo gukurikirana uko uyu muryango tuwuba hafi kuko umwana wabo (Ahishakiye) wari waratangiye gukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yagombaga kuzabafasha byinshi by'iterambere.'

Meya Mulindwa yashimiye abakoranaga na Ahishakiye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko nabo ari bamwe mu babaye hafi abasigaye mu muryango wa Ahishakiye.

Yahamije ko ibyo umuryango wa Ahishakiye wakorewe ari igisobanuro cy'uko FPR Inkotanyi ishyira ku isonga imibereho myiza y'abanyamuryango n'Abanyarwanda muri rusange, kandi banejejwe no kubona umubyeyi wa Ahishakiye yaragaruye inseko nyuma yo kubura umwana we ntawe biturutseho.

Meya Mulindwa Prosper yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi ushyira imbere imibereho myiza y'abanyamuryango bawo
Ababyeyi ba Ahishakiye bari bishimye cyane
Abakoranaga na Ahishakiye bemeje ko yakoranaga umurava



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/fpr-inkotanyi-yahaye-umuryango-wa-ahishakiye-inzu-n-ibiwufasha-kubaho-bifite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)