Byavugiwe mu nama y'Inteko Rusange y'Urwego Nyafurika rwishingira ibigo by'Ubwishingizi (Africa Reinsurance Corporation) yabereye i Kigali kuri uyu wa 27 Kamena 2025.
Umuyobozi Mukuru wa ASSAR, Rwakayija Denyse, yavuze ko mu Rwanda serivisi z'ubwishingizi zimaze gutera intambwe kuko ibigo bizitanga ubu bigeze kuri 13 bivuye kuri kimwe cyari gihari mu myaka 50 ishize.
Yerekanye ko ikibazo kikiri ku mubare muto w'Abanyarwanda bayoboka izi serivisi kandi bikagira ingaruka ku gihugu.
Ati 'Muri rusange ubwishingizi abantu babwitabira mu gihugu cyacu baracyari bake. Harimo ibyiciro byihariye byakabaye byitabira ubwishingizi harimo nk'abagore n'urubyiruko kandi ni bimwe mu byiciro by'ingenzi mu gihugu. Kuba umubare wabo ari muke ni icyuho.'
Rwakayija yagaragaje ko uko kutayoboka serivisi z'ubwishingizi ku rugero rwiza binabera umutwaro Igihugu.
Ati 'Hari inyungu zitandukanye mu kugira Igihugu gifite ubwishingizi buri hejuru kuko ubukungu burazamuka n'ubukungu bukaboneka. Ikindi ni uko umutwaro uzanwa n'ibyago ubwishingizi bukingira igabanyuka kuko hari ingoboka. Uyu munsi iyo habaye ibyago nk'ibiza usanga uwo muzigo uba uwa Leta. Ayo mafaranga yakabaye ashorwa mu bindi bikorwa by'iterambere ry'Igihugu.'
Yakomeje agaragaza ko ubuhinzi buri mu cyiciro kibamo Ibiza bitandukanye ariko ubwishingizi bwabwo bwitabirwa na mbarwa.
Ati 'Mu bigo nka birindwi bitanga ubwo bwishingizi abatugana ni bake cyane. Ibiza bibatwarira imyaka, Leta rero ntiyakwemera ko abaturage bayo bicwa n'inzara icyo gihe irabagoboka kandi ayo mafaranga yakabaye akora ibindi bakagobokwa n'ubwishingizi.'
Yakanguriye abantu gufata ubwishingizi muri rusange ndetse avuga ko indi ntambwe ishimishije ari uko ibigo byinshi bitanga ubwishingizi byo mu Rwanda na byo bifata ubwishingizi muri 'Africa ReinsuranceCorporation' ku buryo n'ibyo bigo biba bitekanye.
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Hakuziyaremye Soraya yavuze ko u Rwanda ruteganya gushyiraho ingamba z'imyaka 10 zitezweho guteza imbere urwego rw'ubwishingizi.
Ati 'Ku bufatanye na 'Africa Reinsurance Corporation', u Rwanda binyuze muri BNR na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na ASSAR turi gutegura ingamba z'Igihugu z'imyaka 10. Ni ingamba zitezweho guha umurongo ahazaza h'isoko ry'ubwishingizi n'uburyo ryatezwa imbere hagamijwe kurigira iry'abantu bose, kuzana udushya, no kunoza amategeko n'amabwiriza arigenga.'
Soraya yongeyeho ko muri rusange ubwishingizi muri Afurika bukiyubaka kandi bukeneye gushyirwamo ingufu kuko agaciro kabwo kakibarirwa ku ijanisha riri hagati ya 2% na 3% by'Umusaruro mbumbe mu gihe biba bikwiye kugera nibura kuri 5%.






