
Tariki 27 Kamena 1994, ubwo Ingabo z'Abafaransa zageraga mu Bisesero zasanze Abatutsi bo muri aka gace bamaze igihe birwanaho ndetse bafite imbunda 17 bari barambuye abasirikare, abajandarume n'aba-GP bazaga mu bitero byo kubica.
Gakoko Aaron warokokeye mu Bisesero niwe usigaye mu basaza batatu batozaga Abatutsi bo mu Bisesero uburyo bwo kwirwanaho.
Abasesengura intambara yo kwirwanaho Abatutsi bo mu Bisesero barwanye bavuga ko bateguraga urugamba mu buryo bwa gisirikare nubwo bakoreshaga ubumenyi gakondo kuko nta n'umwe muri bo wari warabaye umusirikare.
Abasesenguzi babishingira ku kuba Abatutsi bo mu Bisesero bari bafite Umugaba w'Ingabo, Birara Aminadab, akagira n'abamwungirije babiri barimo Nzigira Augustin na Gakoko Aaron, bakagira ibirindiro ku Musozi wa Muyira bateguriragaho ibitero, bakagira n'uburyo bw'imirwanire burimo kwiroha no kwivanga.
Gakoko Aaron wambuye imbunda eshatu abajandarume babiri n'umusirikare wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel akoresheje inkoni n'icumu yabwiye IGIHE ko kwirwanaho kw'Abatutsi bo mu Bisesero gukomoka ku kuba baratereranywe kuva mu 1959 bigakomeza no Leta ya Kayibanda n'iya Habyarimana.
Avuga ko ikindi cyatumye bamenya kurwana ari inkomati y'abashumba bashoraga inka ku iriba ari benshi bigasaba ko umushumba agomba kuba azi kurwana kugira ngo inka ze zishoke mbere.
Ubu butwari nibwo bwakoze ku mutima abagize Ihuriro ry'abafite amashuri yigisha amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabizima bituma mu nka 15 bari bateguye kugabira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Karongi bongeraho iy'ubutwari bayiha umusaza Gakoko.
Umuyobozi wa ANPAER, Habumugisha Jean Paul yagize ati "Twari twateguye gutanga inka 15, ariko nyuma yo kumva ubutwari bw'uyu musaza tumuhaye y'ubutwari mu rwego two kumushimira".
Gakoko Aaron yashimiye iri shyirahamwe, avuga ko ariyo nka ya mbere ahawe y'ubutwari. Uyu musaza avuga ko nubwo banyuze mu bikomeye ubu babanye neza n'ababiciye bagafashanya mu mirimo itandukanye.
Ati 'Turababaye kuba badahari ngo barebe uko abarokokeye mu Bisesero twiyubatse'.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko uyu mwaka bateganya koroza imiryango 470 y'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira abafatanyabikorwa bakomeje kubafasha muri iki gikorwa.

