Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu Gushyingo 2023 kugeza muri Kanama 2024 ku bijyanye no kwitabira gahunda z'umuryango.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu ngo 150 zo mu turere twa Gasabo na Rubavu, muri rusange abitabira bangana na 34.7%, mu Karere ka Gasabo ni 46% na ho muri Rubavu 12%.
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Manirakiza Evariste, wakoze ubushakashatsi ku muguroba w'imiryango afatanyije na Rurangangabo Jean Paul Roger, yagaragaje ko mu turere twakoreweho ubushakashatsi abagore ari bo benshi ugereranyije n'abagabo ndetse n'urubyiruko.
Ati "Mu ngo 150 harimo 100 zo mu Karere ka Gasabo na 50 zo mu Karere ka Rubavu twakoreyeho ubushakashatsi byagaragaye ko umubare munini w'abitabira gahunda z'umugoroba w'imiryango ari abagore kurusha abagabo mu gihe urubyiruko rukiri nkene."
Manirakiza yakomoje ku mpamvu ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Rubavu na Gasabo, yemeza ko byaturutse ku kuba twaragaragaragamo ibibzo byinshi by'abana b'abakobwa babyarira iwabo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati 'Impamvu twahisemo utwo turere nka Gasabo mu 2022 yagaragayemo ibibazo byinshi by'abana b'abakobwa babyariye mu ngo. Rubavu twayihisemo kuko haragagayemo ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mubiri ugereranyije n'utundi turere.'
Umwarimu mu Kigo cyigisha iby'uburinganire muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Josephine Mukabera, wakoze ubushakashatsi mu bigo by'amashuri afatanyije na Heli Habyarimana, yagaragaje ko abahungu hari ibikorwa bimwe na bimwe bihezamo aho usanga bagifite imyumvire iri hasi ku ihame ry'uburinganire ugereranije n'abakobwa.
Yagaragaje ko gushyiraho gahunda zimakaza uburinganire zihuriweho byatanga igisubizo kuri ibyo.
Ati 'Ubushakashatsi twakoreye mu mashuri 10 atandukanye yo mu turere twa Gasabo, Gisagara, Ngoma, Gicumbi na Ngororero, bwagaragaje ko abahungu hari ibikorwa bimwe na bimwe bakihezamo. Ibikorwa biha imbaraga abana kugira ngo bitinyuke ntibireba abahungu cyangwa abakobwa gusa.'
Umuyobozi wa Aegis Trust mu Rwanda, Alphonse Munyantwali, yasobanuye ko impamvu ubu bushakashatsi bwibanze mu muryango ndetse no mu mashuri ari uko kugira ngo igihugu gitere imbere bigomba guhera mu muryango.
Ati 'Kugira ngo twubake igihugu gifite umutekano n'iterambere bigomba guhera mu muryango niyo mpamvu ubu bushakashatsi bwibanze mu muryango ndetse no mu mashuri hagamijwe kureba aho ibi bikorwa bimaze kugera n'aho kongera imbaraga.'
Yongeraho ko impamvu ubu bushakashatsi bwahujwe n'ukwezi ko kuzirikana uburere bw'umwana ari uko umuryango ufite uruhare runini ku burere bwe bityo ibyo bwagaragaje bikazafasha mu gufata ingamba.







