Abo bagore bagiye gufashwa kwiteza imbere binyuze mu mushinga uzashorwamo 1.773.841$ USD (arenga miliyari 2,5 Frw).
Bayoboye ingo zikennye kurusha izindi zigizwe n'abantu 2.800 bo mu mirenge ya Mushubati na Gihango yo mu Karere ka Rutsiro.
Uyu mushinga uzasozwa mu Ukuboza, 2027, ugize icyiciro cya kabiri cya gahunda ya KOICA izwi nka 'KOICA UPG - KIRA WIGIRE' ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda. Icyiciro cya mbere cyatangiye mu 2021 kugera mu 2023.
Mu cyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga kandi hazakomeza guherekeza abagore 299 bunganiwe mu cyiciro cya mbere, muri gahunda zo kwigira no kwiteza imbere.
Bazakomeza kandi gutanga amahugurwa muri gahunda ya Hinduka Wigire na Kora Wigire, ay'ubuhinzi n'ubworozi, kubafasha kurema amatsinda yo kwizigama ko kugurizanya, kunoza ubucuruzi bw'imboga n'imbuto no kubahuza n'amasoko n'ibigo by'imari kugira ngo bakore batere imbere.
Munezero Vestine utuye mu Murenge wa Gihango, yavuze ko mu myaka itatu y'icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga yabashije kugera kuri byinshi yikura mu bukene ku rugero rufatika.
Ati 'Nabaga mu nzu iteye ipfunwe kandi umugabo yaramparitse. Kuva batubumbira mu matsinda yo kwizigama, inzu narayivuguruye. Naguze inkoko, ihene, inkwavu kandi mbasha kubona amafaranga abana bakajya ku ishuri. Ibi byose mbikoze mu myaka itatu gusa maze muri uyu mushinga.'
Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yashimiye Leta y'u Rwanda ku bufatanye na KOICA, avuga ko icyiciro cya kabiri cy'umushinga kizafasha abaturage mu rugendo rwo gutera imbere.
Ati 'Tunezezwa no kuba ibi bikorwa byunganira igenamigambi ry'igihugu rigamije guharanira imibereho myiza y'Umuturarwanda. Abaturage bigishijwe kwizigamira binyuze mu matsinda ndetse abandi bakabasha gukora ubuhinzi n'ubworozi bubabyarira inyungu.'
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KOICA mu Rwanda, Kim Kwonho, yavuze ko bafite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Ati 'Igice cya mbere cy'umushinga cyazanye impinduka zikomeye, kuko hari abagore bayoboye ingo bari mu bukene bukabije, hajemo guhindura imirire no kongera ubushobozi mu bukungu no gukomeza gutera imbere muri rusange.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, yashimiye KOICA na World Vision, kuko icyiciro cya mbere cy'umushinga cyafashije abagore kwagura ibyo bakora bakiteza imbere.
Ati 'Uyu mushinga ni mwiza, wafashije abaturage bacu kwivana mu bukene, mu myaka itatu twabonye impinduka ku baturage bacu bagutse mu byo bakora. Turabasaba ko bakora bakabona umusaruro ushimishije ndetse bagasagurira amasoko mpuzamahanga.'
Ubwo icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga cyasojwe mu 2023, byagaragaye ko mu myaka itatu wari umaze, mu miryango 299 wafashije abaryaga kabiri ku munsi biyongereye bagera kuri 72% bavuye kuri 35%, mu gihe abarya indyo yuzuye bavuye kuri 6,7% bagera kuri 57%.
Abari bafite ubwisungane mu kwivuza bavuye kuri 83.6% ubu bageze 97%, mu gihe abizigamaga nibura 5.000 Frw ku kwezi bavuye kuri 3% bagera kuri 47% barimo n'abageze ku bwizigame bwA 44.000 Frw ku kwezi.
Ni mu gihe abatangaga ubwiteganyirize muri Ejo Heza bavuye 0% bagera kuri 69,5%.


















