Kayonza: Abarenga 40 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage biganjemo urubyiruko batawe muri yombi mu cyumweru kimwe. Abafashwe ni abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.

Muri aka gace uhasanga amashyamba menshi asa n'ayatangiye gucika biturutse ku bakora ubu bucukuzi butemewe bayarimbura bashakisha amabuye y'agaciro.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko kuri ubu Polisi yahagurukiye izi nsoresore zikomeje ibikorwa bibi byo kwangiza ibidukikije, abandi bakanakora urugomo rushingiye ku businzi.

Yagize ati ' Abarenga 40 nibo tumaze gufata ariko ibikorwa biracyakomeje, abenshi turi gufata ni urubyiruko rwishoye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, bakabikora mu buryo butemewe.'

'Baragenda bakajya mu mirima y'abaturage bakayitera hejuru bashakishamo amabuye y'agaciro, amafaranga bakuyemo barayanywera bagasinda ubundi ugasanga bakora urugomo rwiganjemo gukubita no gukomeretsa n'ibindi byaha.''

SP Twizeyimana yakomeje avuga Polisi ifatanyije n'abaturage ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze batazigera bihanganira abagira uruhare muri ubu bucukuzi butemewe.

Ati ' Ubutumwa dutanga ni uko tuburira abantu bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko kubireka kuko bangiza ibikorwaremezo. Bacukura nta bwirinzi kandi bakanangiza byinshi, rero turababwira ko tutazabyihanganira ni babireke.''

Kuri ubu abamaze gutabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe ibi bikorwa bigikomeje hirya no hino muri uyu Murenge.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abarenga-40-batawe-muri-yombi-bazira-ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)