Imishinga yatoranyijwe izasaranganywa aya amafaranga, irimo ituruka mu turere dutandatu no mu nzego za Leta enye, ikubiye mu byiciro bine, harimo igamije kubungabunga ubutaka n'amashyamba, ijyanye n'ibikorwaremezo bihangana n'imihindagurikire y'ikirere, ijyanye no gusubiranya ibishanga no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ijyanye no kubungabunga no gukoresha neza ingufu zitangiza ikirere.
Iyi mishinga izaterwa inkunga binyuze muri gahunda yiswe 'Intego', yashyiriweho gufasha u Rwanda kugera ku ntego z'amasezerano y'i Paris, binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga igamije guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ndetse no kugera ku ntego z'iterambere rirambye.
Muri Gashyantare 2023, ni bwo Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund:RGF) cyatangije iyi gahunda ya Intego, aho ibigo bya Leta, byahawe amahirwe yo gusaba inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga izafasha Igihugu kugera ku ntego zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Mu 2024 ni bwo icyo kigo cyatangaje imishinga 10 yahize indi, igomba guherwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, yitezweho gufasha u Rwanda mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere binyuze mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
RGF yatangaje ko imishinga yemejwe ijyanye n'icyerekezo u Rwanda rwahisemo kwibandaho gifite aho gihuriye na gahunda yo kurengera ibidukikije binyuze mu guhangana no kwirinda ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry'ikirere.
Iyi mishinga yatoranyijwe izaterwa inkunga ingana na miliyari 43,6 Frw, aturutse mu nkunga yatanzwe n'ikigo cy'Abadage gishinzwe Ubufatanye mu Iterambere (KFW), andi miliyari 7 Frw akazatangwa n'ibigo bizashyira mu bikorwa iyo mishinga.

Imishinga 10 igiye kugabanywa miliyari 46,6 Frw
Imishinga izahabwa inkunga mu bijyanye no kubungabunga ubutaka n'amashyamba irimo uwitwa 'Resilient Nyamagabe: Climate-Smart Initiative,' ujyanye no guhangana n'imihandagurikire y'ikirere mu karere ka Nyamagabe, ukazagendaho angana na miliyari 4,3 Frw.
Hari kandi uwa 'Akanyaru Sub-Catchment Rehabilitation' ujyanye n'ivugurura ry'amashyamba no gufata neza ubutaka mu cyogogo cy'uruzi rw' Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru. Uyu mushinga ukaba uzahabwa inkunga y'agera kuri miliyari 4,6 Frw.
Undi mushinga uri muri iki cyiciro ni uwitwa 'Empowering Nyamasheke's Vulnerable Communities,' ujyanye no gufasha abaturage b'i Nyamasheke guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Bikaba byitezwe ko bizongera ubushobozi bw'abaturage bagerwaho n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere mu Karere ka Nyamasheke. Agaciro k'inkunga izajya kuri uyu mushinga ni miliyari 3,9 Frw.
'Nyabahanga Sub-Catchment Rehabilitation,' ni undi mushinga na wo uzaterwa inkunga muri iki cyiciro, ujyanye no kubungabunga icyogogo cy'uruzi rwa Nyabahanga mu karere ka Karongi. Agaciro k'iyi nkunga ni miliyari 4,3 Frw.
Umushinga wa 'Base Catchment: Rehabilitating Landscapes and Building Resilience,' ujyanye no kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Base, na wo ni umwe muri iyo, aho uzafasha mu gusubiranya ubutaka bwangiritse ndetse no kongerera ubushobozi abaturage baturiye umugezi wa Base mu karere ka Rulindo, mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Agaciro ka wo ni miliyari 4,4 Frw.
Hari kandi umushinga wa 'Muvumba Resilience: Community-Led Adaptation Initiative' ujyanye no kubungabunga icyogogo cya Muvumba, bizafasha abaturage mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no kwita ku bidukikije, ufite agaciro k'iyi nkunga ni miliyari 4,5 Frw.
Naho umushinga ujyanye n'ibikorwa remezo bihangana n'imihindagurikire y'ikirere, ni uwitwa 'Climate Resilient Schools' ugamije kubaka ubudahangarwa bw'ibigo by'amashuri ku mihindagurikire y'ikirere binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bifite ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu. Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 4,9 Frw.
Ku bijyanye no gusubiranya ibishanga no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, hazaterwa inkunga umushinga wa 'Nyabugogo Wetland Restoration Initiative', ugamije kubungabunga igishanga cya Nyabugogo, watanzwe n'Ikigo cy'Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA). Ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 5 Frw.
Ku bijyanye n'imishinga yo kubungabunga no gukoresha neza ingufu zitangiza ikirere, hazaterwa inkunga umushinga wa 'Greening TVET Schools,' ujyanye no kubungabunga ibidukikije mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bizafasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi yegereze amazi mu bigo by'imyuga n'ubumenyingiro bya Leta hirya no hino mu Ntara y'Iburasirazuba. Agaciro kawo ni miliyari 3 Frw.
Undi mushinga ni uwitwa 'Greening RNP: Accelerating Low-Carbon Transformation,' ujyanye no gufasha Polisi y'igihugu mu kurengera ibidukikije. Kwihutisha gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bizafasha Polisi y'u Rwanda kuba ikigo kirengera ibidukikije ndetse gikoresha imbaraga nke za Karubone. Agaciro k'inkunga izatangwa muri uyu mushinga ni miliyari 4 Frw.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibidukikije gitangaza ko iri shoramari rizanye udushya rizateza imbere impande nyinshi kandi rifashe u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kurinda ihumana ry'ikirere.
