Rusizi: Intwaza zashimye Leta yabafashije gukira ibikomere batewe na Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 6 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri uru rugo ruherereye mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n'ijoro ryo kwibuka aho izi ntwaza uko ari 43 zagize umwanya urambuye wo kwibuka abo mu miryango yazo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 300.

Bavugamenshi Verediyana warokokeye mu Karere ka Rubavu, mu buhamya bwe yavuze ko yari afite abana batanu n'umugabo bose bakicwa muri Jenoside, agasigara wenyine mu matongo.

Ati 'Turashimira ubuyobozi bw'igihugu cyacu burangajwe imbere na Perezida Kagame na Jeannette Kagame bashyizeho Ingo z'Impinganzima. Badufashe neza, turarya, turambara, baradusasira, ukeneye amata barayamuha kandi ku gihe.'

Bavugamenshi yashimye gahunda yo kwibuka, avuga ko bimurinda kugira ibitekerezo byinshi mu mutwe ahubwo bigatuma akomera, akumva ko afashwe neza.

Umuyobozi Nshingabikorwa ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa, yashimye ubutwari bukomeje kuranga Intwaza, avuga ko ubumwe n'izindi ndangagaciro batoje abato bizahora ari inkingi y'ingenzi mu kubaho kw'Abanyarwanda.

Ati 'Kuko abo bato mwareze, ubu na bo babaye ababyeyi barerera u Rwanda. Babyeyi bacu, ntituzahwema kubaha agaciro, tuzaharanira igituma ubuzima bwanyu burushaho kuba bwiza, tuzakomeza kubavomaho ibyiza n'umurage wanyu, muzakomeza kutubera isoko y'ibyishimo.'

Vincent Munyeshyaka wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, ubu akaba ari umwe mu bagize Ihuriro Unity Club Intwararumuri, yashimye ubutwari bw'Ingabo za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Ati 'Bagize uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bw'Abatutsi no mu kurokora aba babyeyi baturi imbere uyu munsi.'

Munyeshyaka yashimiye Leta y'u Rwanda ikomeje gufasha mu buryo bwose abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, by'umwihariko abageze mu zabukuru barimo n'ababyeyi b'Intwaza.

Ati 'Twese hamwe dukomeje kurinda igihango dufitanye n'aba babyeyi, ari cyo kubabera abana.'

Urugo rw'Impinganzima rwa Rusizi rutuyemo Intwaza 43 zirimo abasaza batandatu n'abakecuru 37.

Iki gikorwa cyabereye mu Rugo rw'Impinganzima rwa Rusizi
Vincent Munyeshaka yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikanashyira imbaraga mu kwita ku barokotse Jenoside batishoboye
Umuyobozi Nshingwabikorwa, muri MINUBUMWE, Uwera Kayumba Alice yashimye umusanzu w'Intwaza mu kubaka ubumwe mu bakiri bato
Verediyana Bavugamenshi yashimye ubuyobozi bukomeje kwita ku barokotse Jenoside
Abana biga mu mashuri abanza bifatanyije n'Intwaza mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-intwaza-zashimye-leta-yabafashije-gukira-ibikomere-batewe-na-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)