Zigira ingaruka zageza no ku rupfu: Ni izihe ngamba u Rwanda rwafashe mu guhashya inzoga z'inkorano? - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Hari abanywa inzoga ariko hakaba n'ababatwa na zo. Benshi mu bo zagize imbata, usanga ari ba bandi binywera iza make, nyamara byagaragaye ko nyinshi muri izo nzoga ziba zitujuje ubuziranenge ndetse zigira ingaruka mbi ku buzima bw'abazinywa.

Mu minsi ishize, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, cyakuye ku isoko inzoga yitwa Ubutwenge yakundwaga na benshi mu Majyaruguru, ariko ikaba yarakorwaga mu buryo butemewe, kandi itujuje ibipimo by'ubuziranenge.

Iyo ni imwe mu binyobwa byinshi bikorwa bitujuje ubuzirange, aho biba bikoze ahanini mu ruvange rwa alcohol, isukari, ibisigazwa bya tangawizi, ndetse rimwe na rimwe hakongerwamo ibihumuza by'ibikorano.

Izi nzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa abandi bita 'iz'inkorano,' zikomeje kwiyongera cyane mu bice by'icyaro, aho usanga zikorerwa mu nganda ntoya zidafite ibyangombwa, cyangwa rimwe na rimwe hari izikorerwa mu ngo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa no Gutanga Ibyangombwa mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, Dr. Nyamwasa Innocent, yabwiye The New Times ko nubwo hari abakora inzoga mu buryo bwemewe n'amategeko, hari abandi benshi bazikora bakanazigurisha nta mabwiriza n'amwe y'ubuziranenge bubahirije.

Yagize ati 'Rwanda FDA igenzura ikorwa n'ikwirakwizwa ry'ibinyobwa bisembuye n'ibindi birimo ibikorwa mu bimera cyangwa ibirimo tangawizu, binyuze mu mabwiriza agenga uru rwego […] abakora ibyo binyobwa basabwa kubanza kubona uruhushya mbere yo kubishyira ku isoko, birimo icyangombwa cy'uruganda bakoreramo, gukurikiza amahame agenga ikorwa ryabyo (GMPs), ndetse no kwandikisha ibicuruzwa nyir'izina.'

Aya mabwiriza akubiye mu nyandiko ebyiri z'ingenzi, harimo iy'amabwiriza ajyanye no kwandikisha no gutanga ibyangombwa by'aho ibiribwa bikorerwa, ndetse n'amabwiriza ku mahame y'imikorere myiza y'inganda (GMPs). Ikurikizwa ry'aya mabwiriza rigenzurwa binyuze mu bugenzuzi buhoraho ku masoko ndetse n'ubugenzuzi butunguranye.

Rwanda FDA igaragaza ko mu nzoga zidafite ibyangombwa hashobora kubamo igipimo cya alcohol gikabije, ndetse kirenze igisanzwe kidateje ikibazo. Ingaruka ku buzima biteza ni nyinshi.

Dr. Nyamwasa ati 'Kunywa ibinyobwa bifite alcohol nyinshi bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima, zirimo kugirwaho ingaruka n'uburozi bw'inzoga, kwangirika k'umwijima, ndetse no kugira ibyago byinshi byo kurwara indwara zidakira.'

'Ibinyobwa bitagenzuwe bishobora no kuba birimo imyanda yangiza ubuzima kubera uburyo bubi biba byatunganyijwe, bikarushaho gushyira ubuzima bw'ababinywa mu kaga.'

Methanol, by'umwihariko, ni ikinyabutabire kigira ingaruka zitandukanye kiboneka mu binyobwa biba byatunganyijwe nabi. Iba mu bwoko bwa alcohol itagira ibara, ariko yangiza, bishobora gutera kuruka, ubuhumyi ndetse bikaba byatera n'urupfu iyo bikoreshejwe ku kigero cyo hejuru.

Abagura ibinyobwa basabwe kuba maso ndetse no kugira amakuru ahagije.

Rwanda FDA isaba abantu kwitondera inzoga ziba mu macupa ya pulasitiki babwirwa ko ziba zavuye hanze ariko zikaba zidafite ibirango byerekana ko byagenzuwe byujuje ubuziranenge, isaba kandi kwirinda izigurishwa ku giciro cyo hasi bikabije ziba mu macupa adafite ibirango cyangwa ateje impungenge.

Nubwo tangawizi ikunze gufatwa nk'ikimera gifasha ubuzima, kuba yongewe mu nzoga ntibisobanura ko ishobora gukuraho ingaruka ziterwa n'imikorere mibi mu ikorwa ryayo cyangwa ngo ikuremo uburozi burimo.'

Uko ibibazo by'ubuzima bishingiye ku kunywa inzoga zirimo tangawizi zitujuje ubuziranenge bikomeza kumenyekana, ubutumwa buva ku nzego zigenzura buvuga ko ku bakora ibyo binyobwa bakwiye gushyira ubuzima bw'abazinywa mbere y'ibindi byose.

Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zitera ingaruka zishobora kugera no ku rupfu
Inzoga yitwa Ubutwenge iherutse gukurwa ku isoko na Rwanda FDA



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zigira-ingaruka-zageza-no-ku-rupfu-ngamba-ki-u-rwanda-rwafashe-mu-guhashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, July 2025