Abo bakozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 baharuhukiye bishwe muri Jenoside.
Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse, yabasobanuriye amateka ya Jenoside, uko yahemberewe n'ingengabitekerezo y'amacakubiri, gusa asobanura ko u Rwanda rushya rutanga icyizere.
Ati 'Ahari umwijima ubuyobozi bwahashyize urumuri, ahari urwango hashyirwa urukundo, kugarura umutekano w'Abanyarwanda n'icyizere cyabo, gucyura impunzi, gukura ubwoko mu ndangamuntu no guha Umunyarwanda agaciro. Kuri ubu nta muntu ukijya hanze ngo agire ipfunwe ryo kuvuga ko ari umunyarwanda.'
Yerekanye uburyo u Rwanda rumaze kugera ahantu hashimishije nubwo urugendo rwo kwiyubaka no kubaka igihugu rugihari ariko akerekana uburyo Abanyarwanda.'
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yaragaje ko u Rwanda rwimitse urumuri rw'icyizere no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aboneraho no kunenga ababyeyi bakiyibiba mu bana babo.
Ati 'Turasaba abantu gutanga amakuru y'abacu bishwe batarashyingurwa mu cyubahiro aho bari kugira ngo bashyingurwe.'
Umuyobozi ushinzwe Abakozi ba Serena Hotel, Eric Mugesera, yavuze ko ntako bisa guhuza urubyiruko rukorera muri Serena Hotel ya Kigali n'iya Gisenyi kugira ko rwige amateka kuko usanga hari nk'ababa bahageze bwa mbere.
Ati 'Iyo bamaze kwiga amateka, bafasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakarwanya n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hirya no hino hari abagihari ariko urubyiruko nk'uru rukoresha imbuga nkoranyambaga biraborohera kwerekana ko icyiza gitsinda ikibi.'
Yavuze ko abakozi bakwiye kuba urumuri rumurikira abandi cyane muri iyi minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asobanura ko kuba urumuri ari ukurwanya ingengabitekerezo ikomeje kugaragara.
Umuyobozi Mukuru wa Serena Hotel mu Rwanda, Frankline Nyakundi, yavuze ko yatangajwe cyane n'aho u Rwanda rugeze nyuma yo kwikura mu mateka akomeye y'akababaro n'amahano yarugwiriye ariko rukaba rugeze ku iterambere rishingiye ku bumwe, kwihangana no kwizera ejo hazaza.
Ati 'Dukomeze gufatanya twubake Isi irangwa n'ubumwe dutsinda amacakubiri, aho impuhwe zisimbura urwango, kandi aho buri buzima bwose bwubahirizwa, bukarindwa, kandi bukibukwa.'
Mu minsi 100 u Rwanda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Serena Hotel yifatanya n'Abanyarwanda muri ibi bikorwa byose, aho inaremera abayirokotse kuko mbere y'uko ukwezi kwa Kamena kurangira izagabira inka imiryango icumi y'Abarokotse Jenoside.


















Amafoto: Kasiro Claude