
Uyu mushinga uzafasha abana bari hagati y'imyaka itatu n'itandatu wiswe 'Inkingi y'Ejo' aho uzahugura abarezi n'ababyeyi ku buryo bwiza bwo kwigisha no gutegura umwana witegura gutangira amashuri abanza, cyane cyane binyuze mu mikino.
Uzakorerwa mu turere dutatu. Ni Ruhango, Rubavu na Kayonza. Uyu muryango uzakorana n'ibigo mbonezamikurire 100, uhugure abarezi 300, n'ababyeyi 2.320.
Kabamba Roger ushinzwe Imishinga ya Right to Play mu Rwanda, yavuze ko uyu mushinga wagiyeho kugira ngo wunganire Leta muri gahunda yayo yo kuzamura umubare w'abana biga mu mashuri y'inshuke ukava kuri 35% ukagera kuri 65%.
Akomeza asobanura ko byagaragaye ko mu mikino ari bwo abana bafata vuba kandi ntibarambirwe, ari yo mpamvu bazahugura ababyeyi n'abarezi bigisha abo bana, kubera ko ari ho hakiri icyuho.
Yagize ati 'Haracyari imbogamizi nyinshi, hari abarezi bakigisha bakoresheje uburyo bwa kera bw'imyigishirize butuma umwana yumva yanze ishuri ejo ntazagaruke."
Hari n'ababyeyi bacyumva ko umwana azaba ajya kwiga yaragejeje imyaka itandatu ntajyane umwana kwiga.
Akomeza ati 'Niyo mpamvu rero twashyizeho uyu mushinga kugira ngo dutange umusanzu wacu twigishe abo barezi n'ababyeyi uburyo bwo kwigisha abana bagakunda ishuri.'
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yavuze ko hari ibibazo bikigaragara mu burezi bw'ibanze birimo abarimu badafite ubumenyi buhagije bwo kwita ku bana bafite ubumuga, bityo ko kugira ngo bikemuke, abarezi n'ababyeyi bagomba kurushaho guhugurwa.
Yagize ati 'Tugomba gukangurira ababyeyi kurushaho kwitabira ibigo mbonezamikurire ndetse tugashyira imbaraga mu guhugura abarezi haba abashya n'abasanzwe kugira ngo twizere ko ubumenyi batanga bufasha abana bose gukunda kwiga.'
Uyu mushinga uzamara imyaka itatu, uzaba ukubiyemo kongera amashuri mbonezamikurire mu turere uzakoreramo ndetse utange ibikoresho bifasha abana kwiga.



