
Abayisilamu barenga 600 baturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu kwizihiza Umunsi Mukuru w'Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, mu gikorwa cyabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Imam w'Umuryango w'Abayisilamu mu Ntara y'Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad, yasabye Abayisilamu kunga ubumwe.
yavuze ko uyu munsi mukuru ubibutsa umunsi w'igitambo kandi ko banejejwe no kwizihizanya n'abaturanyi baturutse mu mujyi wa Goma. Ati "Turabibutsa kunga ubumwe no gusenyera umugozi umwe, gufashanya no kubungabunga umutekano w'igihugu ndetse no kwitabira gahunda za Leta.'
Yongeyeho ko kwakira Abayisilamu baturutse i Goma ari ikimenyetso cyo gufatanya.
Ati "Kwakira abarenga 600 baturutse i Goma, bisobanuye ko abaturage bunze ubumwe kandi bizeye umutekano w'u Rwanda, dore ko no mu Mujyi wa Kamembe habarurwa abagera kuri 200 bavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo."



