Aya ni amagambo ya Mukamazimpaka Cartine urangije igifungo cy'imyaka 30 yakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugore wari ufungiye muri Gereza ya Nyamagabe yarangije igihano ku wa 30 Gicurasi 2025.
Yatangaje ko inyigisho bahawe zibategurira gusubira mu muryango zatumye yumva uburemere bw'icyaha yakoze, aracyicuza kandi yiteguye gusaba imbabazi abo asanze no kubana neza n'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati 'Nzagenda nce bugufi nsabe imbabazi Abanyarwanda bose kuko narahemutse. Niteguye kubana n'abacitse ku icumu rya Jenoside amahoro nta guhutazanya, nta magambo mabi nababwira ndetse n'abandi baturage muri rusange.'
Vuguziga Drocelle wari umaze imyaka 18 afunzwe na we yahamije ko yiteguye kubana neza n'abo yahemukiye kimwe n'abandi bose muri rusange.
Yagize ati 'Nta kintu kibi kizaba hagati yanjye n'abo nsanze kuko twarigishijwe bihagije. Nzaharanira kubaka Igihugu no kwiteza imbere mfatanyije n'abandi harimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Kominseri w'Agategenyo Ushinzwe Igorora mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, SSP Mukantabana Olive yashimangiye ko inyigisho z'iminsi 10 aba bagore bahawe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu zabacengeye ku buryo ntaho bahuriye n'abatashye batazihawe.
Ati 'Ntabwo abantu mwakoze Jenoside mukayihanirwa mugataha mu miryango mwagaruka hano kuko nta cyo inyigisho mwahawe zaba zarabamariye. [...]. Mugende mubane neza n'abo musanze ni cyo cyerekezo cya Leta.'
Umuyobozi ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa muri Minubumwe, Uwera Kayumba Alice yabasabye kumva ko bafite inshingano yo kwirinda kongera kugwa mu cyaha, kwemera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira uruhare mu iterambere ryabo.
Yabahaye urugero bagomba kwirinda rw'umugororwa warangije igifungo cy'imyaka 15 mu Igororero rya Nyamasheke ku bw'icyaha cya Jenoside ariko ageze hanze agaragaraho n'ingengabitekerezo yayo bituma yongera gukatirwa igifungo cy'imyaka 18.
Abo bagore bahawe ibiganiro 14 bikubiyemo inama zibubaka mu mitekerereze, mu iterambere, mu mibanire myiza ndetse bigishwa na politiki z'Igihugu zitanga icyerecyezo cy'imibereho mishya y'Abanyarwanda.
Igororeo ry'Abagore rya Nyamagabe rigororerwamo abagore gusa harimo n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 53.
Abasigayemo na bo basigaje igihe gito ngo barangize imyaka bari barakatiwe ari yo mpamvu baherewe amahugurwa hamwe kugira ngo bazongere kwisanga mu muryango mugari.


