Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025 mu Karere ka Ngoma ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu Ibuka ivuga ko imiryango irenga ibihumbi 15 yishwe ikazima.
Iki gikorwa cyatangijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngoma n'urugendo rwo Kwibuka rwavuye kuri uru rwibutso rugera kuri Stade ya Cyasemakamba.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène; Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée n'abandi.
Minisitiri Uwimana yavuze ko ubuhamya butangwa bw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi atari inkuru abantu basoma mu bitabo ahubwo ari ibyabayeho.
Ati 'Ni inshingano yacu nk'Abanyarwanda kubasubiza agaciro bambuwe no guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi. Kwibuka iyi miryango kandi bidufasha n'abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahembera urwango n'abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yaba mu gihugu cyacu no mu bindi bihugu.''
Minisitiri Uwimana yakomeje agira ati 'Igihugu cyacu twemera ko umuryango ari isoko y'inkingi iduhetse nk'Abanyarwanda. Iyo umuryango umwe uzimye igihugu kiba kibuze amaboko. Kuzima rero kw'imiryango niko kuzima kw'Igihugu. Nka Minisiteri y'Iterambere ry'Umuryango ni intego yacu kugira umuryango ushoboye kandi utekanye, ababyeyi rero barasabwa gutoza abana kugira indangagaciro zikwiye.''
Minisitiri Uwimana yasabye buri wese kurinda abakiri bato amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari uguha agaciro abayibarizwagamo, asaba buri Munyarwanda guharanira ukuri.
Ati 'Urwibutso rwabo ni rube mu mitima yacu. Kwibuka imiryango yazimye, kuyiha agaciro no kuyizirikana ni ngombwa kuko bidufasha kunyomoza abakigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'imyaka 31 ishize. Iyo turi aha ni inzira nziza yo kubamagana cyane cyane ko ubuyobozi bwacu bwahisemo kubakira ku mateka atagoretse.''
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imiryango 15 593 igizwe n'abantu 68 871 yishwe irazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibuka ivuga ko igikomeje igikorwa cyo kubarura n'indi yaba yarazimye ariko ntimenyekane.





Amafoto: Kasiro Claude, Kwizera Moses