Nyamagabe: Hagiye gukoreshwa asaga miliyari 87 Frw mu gukemura ikibazo cy'amazi adahagije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umushinga watangirijwe mu Murenge wa Kibirizi, ku wa 3 Kamena 2025, herekanwa imiyoboro migari y'amazi azubakwa muri aka karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yagaragaje ko uyu mushinga uje ukenewe kuko mu ngo ibihumbi 92 zituye i Nyamagabe zigizwe n'abaturage ibihumbi 374 , 51% ni bo bafite amazi hafi yabo gusa, mu gihe abaterenga 5% ari bo bayafite mu ngo.

Uretse kuvoma kure, yanavuze ko hari abaturage batari bake bakivoma amazi mabi, ariko uyu mushinga ukazasiga bishyizweho iherezo.

Ati 'Dufite ingo zingana na 18% zikivoma amazi yo ku masoko atari meza, tukizera ko hamwe n'uyu mushinga, iki kibazo tuzagisezerera.'

Bamwe mu baturage bo muri Nyamagabe babwiye IGIHE ko bategerezanyije amatsiko menshi aya mazi kuko bumva azabaruhura imvune.

Nyirahabimana Chantal, umubyeyi w'abana babiri, utuye mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko aho bavoma ubu bakora urugendo rurenga isaha hanaterera, bikanongeraho ko haba hari amazi make, ibituma bayarwanira.

Ati 'Nk'ubu izuba ryatangiye kuva, amazi aba aza ari udutonyanga, kuhavoma bisaba gutanguranwa, ubundi hakavoma uw'ingufu. Si twe tuzabona bayatugejejeho, numwa nzakora ibishoboka byose nkayakurura mu rugo.''

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) ushinzwe amazi n'isukura, Maniraruta Gemma, yibukije ko mu ntego za Gahunda yo Kwihutisha Iterambere (NST2), harimo ko amazi azagera muri buri midugudu, ari na yo mpamvu uyu mushinga waje gutanga umusanzu muri Nyamagabe.

Yakomeje asaba abaturage cyane cyane ababyeyi kuzifashisha aya mazi bazamura isuku, bakaniteza imbere.

Ati 'Amazi ni iterambere kuko iyo yakwegereye wunguka igihe watakazaga uvoma. Niba wavomaga ijerikani mu isaha, atanu aboneka mu masaha atanu. Amazi nakwegera ukajya uvoma mu munota umwe, amajerikani atanu, uzayabona mu minota itanu, ikindi gihe ukoremo mirimo.'

Iyi miyoboro izubakwa ku nkunga y'Umuryango Water for People, aho izatanga angana na 50% y'ingengo y'imari izakenerwa, andi atangwe na WASAC Group, Akarere ka Nyamagabe n'abandi bafatanyabikorwa.

Mu bizakorwa muri uyu mushinga harimo kuvugurura Uruganda rw'Amazi rwa Gisuma rugeza amazi mu Mujyi wa Nyamagabe, hazatangwa ibigega bw'amazi bisaga 500 mu mashuri, hubakwe inganda z'amazi kuri Rukarara na Mberurume, hubakwe imiyoboro y'amazi y'uburebure bwa 1420,6 Km, hubakwe ubwiherero 1300, amashuri 100 n'ibigo by'ubuvuzi 24 nabyo biyahabwe, hatibagiranye amasoko n'abaturage bose.

I Nyamagabe hatangijwe umushinga wa miliyari 87 Frw ugamije kugeza amazi meza ku baturage bose
Meya w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko uyu mushinga bawitezeho iminduka zikomeye mu kwegereza abatuye i Nyamagabe amazi
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar, yavuze ko mu bizakorwa harimo kongerera ubushobozi uruganda rw'amazi rwa Gisuma ruha umujyi wa Nyamagabe
Umuyobozi Mukuru wa Water for People ku Isi, Mark Duey, yavuze ko uyu muryango umaze gutanga asaga miliyoni 54 $ mu bikorwa by'amazi mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru muri MININFRA ushinzwe amazi n'isukura, Maniraruta Gemma yavuze ko intego y'igihugu muri NST2 ari ukugeza amazi meza ku baturarwanda bose



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-hagiye-gukoreshwa-asaga-miliyari-87-frw-mu-gukemura-ikibazo-cy-amazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)