Ubutaka bwimuweho abo mu manegeka i Kigali buzaba ubwa nde? - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Umwaka wa 2023 warangiye imiryango irenga 6000 mu bihumbi 10 yagombaga kwimurwa mu manegeka ivanyweyo ijya gukodesherezwa hanashakwa imidugudu abafite amikoro make bashobora gutuzwamo.

Abimuwe mu bice bitandukanye bya Kigali harimo abavuye mu Murenge wa Gisozi nk'ahazwi nko mu Budurira no munsi ya Dove Hotel, mu Gatsata n'ahandi.

Bamwe mu bari bahatuye baganiriye na IGIHE bavuze ko bafite ibyangombwa by'ubwo butaka ariko batazi niba bukiri mu maboko yabo ku buryo babukoreraho ibindi bikorwa cyangwa ngo babugurishe.

Twagiramungu Joseph wari utuye mu Mudugudu wa Rukeri ku Gisozi ahafite inzu ebyiri yavuze ko nta kindi kintu ashobora kuhakorera.

Ati 'Nta kintu dushobora kuhakorera kuko n'ababigerageje ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwagiye bubamaganira kure bubabwira ko bitemewe. Ntiwahororera nk'amatungo cyangwa ngo ube wahagurisha kuko hari n'umushoramari witwa Marshal wagerageje kuhatugurira ariko na byo ntibyakunze.'

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi bw'Umurenge wa Gisozi bwabijeje ko hari ingurane bazahabwa ku buryo bizeye ko Leta izabashakira ubundi buryo baturamo.

Nyirahirwa Brigitte na we wari utuye mu Mudugudu wa Rukeri wimuwe yari afite umugabo ariko bakaza gutandukana yavuze ko aho bari butuye ubu hari ibibanza bibiri yakabaye yikenuza kuko ubuzima butamworoheye.

Ati 'Njya mpingamo ibishyimbo ariko muri iyi minsi ubuyobozi bwohereje abantu baza guteramo ibiti by'imigano. Ntabwo bigeze batubaza rero tukumva ubwo butaka butakiri mu maboko yacu.'

Ndagijimana Jean Baptiste wari utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata na we avuga ko yari ahafite inzu yo guturamo n'indi y'ubucuruzi. Yavuze ko mu Ugushyingo 2024 ubuyobozi bwahateye ibiti by'ubusitani, muri Mata 2025 bagaruka kubibagara ku buryo bakeka ko hafitiwe indi gahunda na Leta.

Ati 'Niba hazakorerwa izo gahunda zindi twifuza ko baza bakaduha amafaranga y'ibyo bibanza byacu tugashaka ukuntu twabona ubundi buryo dutura.'

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko kuba abo baturage barimuwe ku butaka bari batuyeho bitavuze ko butakiri mu maboko yabo.

Ati 'Ubutaka bukoreshwa icyo bwagenewe hagendewe ku gishushanyo mbonera ariko kandi ba bantu bimuwe kuko aho bari bari atari aho guturwa haba hari ikindi bwagenewe ariko ntibivuze ko butakiri ubwabo. Ubutaka bwakomeje kuba ubwabo ariko bukoreweho icyo bwagenewe gukoreshwa.'

Yavuze ko ahatewe ibiti batahabambuye ahubwo ari umuganda babahaye wo kubafasha kuhabungabunga.

Ati 'Mu Gatsata twahakoze umuganda wo gutera ibiti twanasabye abari bahatuye ko baza tugafatanya. Ibyo biti n'ubundi ni ibyabo kuko iyo bitewe mu butaka bwawe biba ari ibyawe wemerewe no kubisarura niyo byaba ari umuganda wabihateye.'

Ku kijyanye n'abashaka kugurisha ubutaka bwabo yagize ati 'Buri wese akoresheje icyangombwa cye yegera Umujyi wa Kigali tukareba ushaka kubugura icyo azabukoresha niba cyemewe tukabyemeza cyangwa tukabitambamira. Habonetse umushoramari munini ubushaka na we abanza kutwegera tugasuzuma umushinga ashaka kuhakorera.'

Yongeyeho ati 'Ntabwo umuntu ukuwe ahashyira ubuzima bwe mu kaga ahabwa ingurane. Haramutse hagiye gukorerwa igikorwa icyo ari cyo cyose ni bwo bahabwa ingurane.'

Ntirenganya yavuze ko ikindi gishobora gukoreshwa ubwo butaka ku bafite ubushobozi ari ukubaka inzu zikomeye zijyanye n'ubuhaname hafite kuko hamwe bahimuwe ku bw'inzu zubatse nabi ariko bidakuyeho ko hari izindi zishobora kuhubakwa.

Umujyi wa Kigali ugaragaza kugeza mu ntangiriro za Mutarama 2025 ingo 5.671 zari zimaze kwimurwa mu manegeka mu turere dutatu tuwugize mu gihe izagombaga kwimurwa ari 7.232.

Abari batuye ahahanamye barimuwe ariko ubu bibaza iherezo ry'ubutaka bwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutaka-bwimuweho-abo-mu-manegeka-i-kigali-buzaba-ubwa-nde

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, July 2025