Ntitugihingira imvura: Abahinzi b'Iburasirazuba barishimira umusaruro wiyongereye nyuma yo guhabwa inkunga na SAIP - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigaragaje ubwo bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabereye mu Karere ka Rwamagana, yahuje abahinzi baturutse mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba.

SAIP ni umushinga ugamije kongera umusaruro w'ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, ukaba ugenzurwa n'ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'Ubuhinzi muri RAB-SPIU, Rurangwa Emile, yavuze ko iyi nama yari igamije gusangizanya ibitekerezo hagati y'abahizi bafashijwe n'icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga SAIP I ndetse n'abari gufashwa mu cyiciro cya kabiri [SAIP II] kugira ngo harebwe niba hari icyakosorwa cyangwa kikongerwa.

Rurangwa yavuze ko umushinga ukorera mu gihugu hose ariko buri Ntara ikagira umwihariko wayo aho mu Burengerazuba bibanda ku kijyanye no kuhira imyaka kuko ari igice kirangwamo ubushyuye n'izuba ryinshi.

Yavuze ko igihe uyu mushinga umaze uhakorera, wagize uruhare mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi cyane cyane uw'imboga n'imbuto.

Ati 'Dutangira igice cya kabiri cy'uyu mushinga (SAIP II) twari dufite intego yo gufasha abahinzi hegitare 1000 ariko twuhiye hegitare 1079 kandi twabigezeho mbere y'igihe twari twiyahe ndetse byatanze ibisubizo.'

Yakomeje agira ati 'Urugero ku bigori nka kimwe mu bihingwa byera cyane muri iyi ntara, byongeye umusaruro kuko mbere y'uko batangira kuhira kuri hegitare havaga toni ebyiri ariko ubu nyuma yo kuhira hari ahava toni zirindwi, kandi igishimishije ni uko abahinzi bamaze kumenya agaciro ko kuhira.'

Kayirangwa Beatha ukorera ubuhinzi bw'imboga n'imbuto mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Musha, yavuze ko kuhira byamufashije kongera umusaruro w'ibyo yezaga ugereranyije n'uwo yasaruraga mbere y'uko atangira kuhira.

Ati 'Nari nsanzwe ndi umuhinzi w'avoka ariko kuko inaha haba izuba ryinshi inyinshi mu zo twahingaga zarumaga kuko nahinze ibiti 600 by'avoka 400 muri byo biruma, nyuma uyu mushinga untera inkunga yo kuhira nkoresheje imirasire y'izuba ndetse ibiti 100 nyuma byose byarakuze ntana kimwe cyumye ku buryo ubu buri byumweru bibiri nsarura ibilo 30 ku giti kimwe ndetse badushakiye amasoko kuko umwaka ushize nasaruye toni icyenda, eshanu nzohereza ku masoko yo hanze.'

Byukusenge Vianney utuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, yavuze ko nk'umuhunzi uri gutangira ibiganiro byabaye biramufasha gukora ubuhinzi kinyamwuga kuko hari ibyo yakoraga akarumbya kubera kutamenya uko bikorwa.

Ati 'Mpinga Ibitunguru ariko hari igihe nahingaga umurama naguze ku bantu bayicuruza ugasanga bampaye uwashaje, nawuhinga ntiwere ariko batubwiye uko utunganywa neza. Ikindi ni uko ntarinzi igihe cyo kuhira imyaka ariko ubu batubwiye uko umuntu yuhira haba mu gihe cy'izuba cyangwa mu mvura.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ikigamijwe ari ugiteza umuhinzi imbere haba ku giti cye cyangwa no kuri sosiyete muri rusange binyuze mu kubahugura ndetse no kubashakira amasoko haba ay'imbere mu gihugu ndetse no hanze ku buryo nta muhinzi uzataka ko umusaruro we wapfuye ubusa kuko yabuze aho awugurisha.

Ati 'Ikintu cya mbere n'uko Abahinzi bamenya igihingwa kidakenera imvura ahubwo gikenera amazi. Ku bw'ibyo rero bagomba kumenya uko bahinga kinyamwuga bikabagirira inyungu ku giti cyabo ndetse no ku gihugu.'

Yakomeje agira ati 'Ubuhinzi buri mu bintu leta iri gushyiramo imbaraga cyane kandi ntabwo bwatera imbere tugitegereza imvura kugira ngo tubone gutangira ihinga ibyo byari ibya kera ibihe bitarahinduka n'ikoranabuhanga ritaraza.'

Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko mu buhinzi bugezweho igihingwa kidakenera imvura ahubwo gikenera amazi
Kayirangwa Beatha uhinga avoka yavuze ko umusaruro yeza wiyongeye nyuma yo guhabwa inkunga n'umushinga wa SAIP agatangira kuhira akaba asarura toni icyenda z'avoka ku mwaka
Abitabiriye beretswe uko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga
Abahinzi bo mu turere dutandukanye tugize Intara y'Iburasirazuba bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe ibibazo biri mu buhinzi n'icyakorwa ngo bikemuke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitugihingira-imvura-abahinzi-b-iburasirazuba-barishimira-umusaruro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)