
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw'ibanze, bisaba ko umubare munini w'abana bageze igihe cyo kwiga amashuri abanza baba baranyuze mu y'inshuke kuko afasha mu gukangura ubwonko bw'umwana.
Nubwo bimeze bityo ariko imibare iracyari mike y'abitabira ayo mashuri kandi bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo guteza imbere uburezi bw'ibanze.
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko u Rwanda rufite intego y'uko nibura abana banyura mu mashuri y'inshuke bagera kuri 65%.
Ati 'Ni yo mpamvu ubu ingamba nshya twafashe ari uko tuzamura iyi mibare tukagera kuri 65% banyura mu mashuri y'inshuke kugira ngo bajye batangira amashuri abanza biteguye neza.'
Imibare igaragaza ko abana bigaga mu mashuri y'inshuke mu 2023/24 barenga ibihumbi 605.
Uterere dufite ubwitabire buke twahwituwe
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Adia Umulisa, yagaragaje ko mu 2023/2024 hari hamaze kubakwa ibigo by'amashuri y'inshuke 4.168 n'ibyumba by'amashuri 11.734.
Nubwo ibikorwaremezo bikomeje kubakwa, ubucucike bukomeje kuba hejuru kuko mu ishuri harimo abana 64 kandi batari bakwiye kurenga 32.
Yerekanye ko hakiri ikibazo cy'aho uturere tumwe tugifite intege nke mu gufasha abana kwiga mu mashuri y'inshuke, asaba ko byashyirwamo imbaraga.
Kayonza iza ku isonga mu kugira umubare munini w'abana batari mu mashuri y'inshuke ku kigero cya 63%, Gasabo ni 61%, Rubavu ni 61%, Nyamasheke 60%, Rwamagana ni 58%, Rusizi bikaba kuri 58%, Ngoma 57%, Gisagara ikagira 56% na Kicukiro ifite 56%.
Uturere tuza ku isonga mu kugira umubare muto turangajwe imbere na Musanze, Kamonyi, Muhanga, Karongi, Nyamagabe na Burera.
Ubu hari abarimu barenga 10.830 babifitiye ubushobozi bwo kwigisha mu mashuri y'inshuke.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Flora Mutezigaju, yavuze ko igihugu cyashyize imbaraga mu guha abana benshi amahirwe yo kugera kuri serivisi z'uburezi, ingo mbonezamikurire y'abana bato, gushaka abarimu bafite ubushobozi no gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu mashuri y'inshuke.
Umukozi muri UNICEF ushizwe Uburezi bw'Ibanze, Firmin Dusengumuremyi, yagararagaje ko amashuri y'inshuke ari umusingi w'uburezi akwiye gutezwa imbere.
Ati 'Amashuri y'inshuke ni umusingi w'uburezi, murabizi neza ko iyo abana bakiri bato ni ho baba bafite ubushobozi bwo gufata cyane kurusha iyo bakuze.'
Abarimu bagaragaza ko iyo abana banyuze mu mashuri y'inshuke bagera mu y'abanza bafite ubumenyi bw'ibanze bikoroshya imyigire n'imitsindire ikazamuka.




