Mu myaka itanu, arenga miliyari 13Frw yibwe n'abashukisha abantu kubagurira imodoka hanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare ijyanye n'amadosiye RIB yakiriye kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2025.

RIB igaragaza ko mu myaka itanu yakoze iperereza ku madosiye 148, mu gihe abagera kuri 194 bari bayakurikiranywemo bo bashyikirijwe Ubushinjacyaha ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni mu gihe byibuza abagera kuri 368 ari bo bibwe arenga 13 766 012 425 Frw, mu gihe ayagarujwe yo atarenga miliyoni 679 Frw.

Mu iperereza ryakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, basanze abiba abantu babikora mu buryo bubiri. Hari abizeza abantu kubagurira imodoka binyuze mu bigo by'ubucuruzi byabo ndetse n'ababikora ku giti cyabo.

Mu 194 bakurikiranyweho iki cyaha 19% (ni ukuvuga abagera kuri 37) bashukishaga abantu kubagurira imodoka binyuze mu bigo by'ubucuruzi byabo, mu gihe 81% (bingana n'abagera ku 157) bo bashukaga abantu ku giti cyabo.

Amwe mu mayeri bakoresha, ni uko bashaka ushaka kugura imodoka bakamwereka amafoto y'izihari hanyuma bakamwizeza ko iyo ashima ari yo bishyura.

Mu gihe waba ujijinganya kwishyura, hari n'abadatinya kukwizeza ko nuramuka uguze iyo modoka bazayishakira akazi ko kuyikodesha ukajya uhabwa ubukode bwa buri munsi.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rugaragaza ko abakora ubu buriganya rimwe na rimwe bizeza abantu kuba babahaye imodoka zo kugendamo mu gihe bagitegereje iyo baguze, ndetse bamwe bakazigezwaho ku buryo bibarema agatima bakagira icyizere.

Aya kimwe n'andi manyanga akoreshwa arimo guhimba ibyangombwa byerekana ko ikigo runaka gisanzwe gikora ubucuruzi bw'imodoka ndetse bakabyamamaza ku mbuga nkoranyambaga, no kuba ugura n'umutumiriza imodoka bagirana amasezerano yanditse biri mu byongera icyizere kidahari.

Abafatiwe muri ubu buriganya, bakurikiranwaho ibyaha bitandukanye birimo icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya; giteganywa n'ingingo ya 174 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyo ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 276 y'Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cy'ubuhemu giteganywa n'ingingo ya 176 y'itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2028 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n'Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abaturage basabwa kugira amakenga mu bintu byose bibasaba gutanga amafaranga yabo.

Ati 'Bagomba gutekereza impamvu umuntu winjiye mu bucuruzi bw'imodoka agomba kubanza gusaba amafaranga abantu ngo abatumirize, ni ugusaba abantu igishoro ngo atangire ubucuruzi? Mu Rwanda hari ibigo bitumiza imodoka zizewe.'

'Turasaba abantu kugira amakenga ntibahutireho ku byo babonye byose kuko aba atari ukuri kuko rimwe haba harimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Ikindi ni uko tubasaba kutagendera ku makuru ashobora kuba atari ukuri avuga ko hari ababashije gutumiza imodoka bigakunda bityo bakabahuma amaso bababwira ko nimutanga ayanyu zibageraho mu buryo buhendutse.'

Dr. Murangira yasabye abantu kujya byibuza bagisha inama ku byo badasobanukiwe neza mbere y'uko barekura amafaranga, by'umwihariko bakabanza gushaka amakuru ku bigo biba bibizeza kubatumiriza imodoka.

Ikindi abantu basabwa ni ukwirinda kujya batanga amafaranga mu ntoki bakajya bifashisha banki akaba ariyo yajya yishyura igihe imodoka yamugezeho.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yasabye abantu kujya bagira amakenga mbere yo kurekura amafaranga yabo byaba ngombwa bakagisha inama, ariko n'uwibwe agatangira amakuru ku gihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-itanu-arenga-miliyari-13frw-yibwe-n-abashukisha-abantu-kubagurira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)