
Ibi yabigarutseho ubwo abayobozi ba Banki ya Kigali baganiraga n'abakiliya bayo bo mu Karere ka Gatsibo, barebera hamwe uko barushaho kunoza imikoranire igamije iterambere rirambye.
Abayobozi ba Banki ya Kigali babanje gusura ibikorwa bitandukanye bateye inkunga birimo Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ya Escale Petroleum Ltd, uruganda rutunganya inyongeramusaruro rwa API n'ishami ry'iyi banki rya Kabarore n'ibindi.
Goverineri Rubingisa yavuze ko Banki ya Kigali yafashije abaturage b'Akarere ka Gatsibo kwikura mu bukene, binyuze mu kubaha inguzanyo ziborohoye kandi ikabagira inama y'uburyo bazikoresha neza bituma bahanga imirimo mishya.
Yagize ati 'Kera banki zavuganaga n'abanyamishahara gusa cyangwa abafite amafaranga menshi, ariko kuba Banki ya Kigali iza ikegera umuturage yaba umworozi, umuhinzi, umucuruzi n'abandi, igashaka kumenya ibyo akora igamije kumufasha kwiteza imbere ni iby'agaciro gakomeye.'
Umuyobozi wa Escale Petroleum Ltd, Ndahimana Vincent yavuze ko ibikorwa bye yabishoyemo agera kuri miliyari 1.2 Frw ariko yabifashijwemo na Banki ya Kigali ku kigero cya 70% kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.
Yagize ati 'Ibyo byose nkora Banki ya Kigali ni yo mufatanyabikorwa wanjye, ni yo impa inguzanyo, ari na yo mpamvu mubona baje kudusura. Ubu imaze kumpa arenga miliyoni 600 Frw, si ayo gusa hari ibindi igenda imfasha.'
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yasezeranyije abakiliya bayo ko bagiye kurushaho kuroherwa no kubona inguzanyo kugira ngo barusheho gushyira mu bikorwa imishinga yabo.













Amafoto: Rusa Willy Prince