
Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi b'izo minisiteri n'ibigo bitandukanye bizishamikiyeho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobozi bagaragaje ko bamwe mu bayobozi bayoboraga minisiteri zitandukanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu kubiba urwango, amacakubiri n'ingengabiterezo mu Banyarwanda byatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa urwagashinyaguro.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko bafite inshingano zo gukosora ibyo abari abayobozi n'abakozi b'izo minisiteri bakoze.
Yagize ati 'Kwibuka abahoze ari abakozi b'izo minisiteri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitwibutsa uruhare bamwe mu bari abakozi bazo bagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside binyuze mu gushishikariza urubyiruko n'abagore gukora ibikorwa by'urukozasoni. Ibyo bituma twese tugira inshingano zo gukora ibitandukanye n'ibyo abo bakoze turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi bishobora gutuma ibyabaye mu 1994 byongera.'
Uwimana yakomeje asaba abayobozi bagenzi be kuba intangarugero ku buryo abakiri bato babigiraho kuko ubwo Jenoside yabaga umubare munini w'urubyiruko rwayikoze rwabishishikarijwe n'abantu bakuru kandi bari abayobozi.
Ati 'Mureke twese tunoze imvugo, imikorere, n'imyumvire byacu kuko ibikorwa dukora twaba tubizi cyangwa tutabizi hari uruhare bigira mu kwanduza abakiri bato batwumva, batubona ndetse batwugiraho.'
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko amateka mabi igihugu cyagize byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwariho bwari bwuzuye urwango n'amacakubiri ndetse, ibyagize ingaruka mbi Rwanda n'abarutuye.
Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari yarashinze imizi muri politiki ya repubulika ya mbere n'iya kabiri ari byo byatumye Abanyarwanda bacikamo ibice kandi bari bunze ubumwe.
Yagize ati 'Abatutsi ntibahabwaga amahirwe angana n'ay'abandi ndetse ugasanga hari abakozi bamwe bagiye bakora intonde z'abagenzi babo b'Abatutsi bakoranaga bagomba kwicwa, ariko twe tugomba gukora ibitandukanye n'ibyo bakoze.'
Yibukije uburyo mu 1994 igihugu cyatakaje abakozi b'ingirakamaro bari bafite indangagaciro, bakaba abanyamurava bitangiraga akazi kabo, asaba bagomba kusa ikivi cyabo.













Amafoto: Munyemana Isaac