Ku wa 30 Gicurasi 2025 ubwo abagore 12 bari mu Igororero rya Nyamagabe barangizaga igifungo cyabo ku bw'uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje imbogamizi y'uko bashobora gusanga abari bagabo babo bafite abandi bagore.
Mfashingabo yababwiye ko icya mbere kitabwaho kuri icyo kibazo gishingira ku kuba bari barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko cyangwa bitarakozwe.
Yagize ati 'Iyo mwabanaga mu buryo bwemewe n'amategeko hari uburenganzira uba ufite ku byo mwubakanye bitewe n'isezerano mwagiranye. Niba warafunzwe uwo mwashakanye mwarasezeranye ivangamutungo risesuye cyangwa muhahano, ivanguramutungo se cyangwa irindi sezerano mwihitiyemo wemerewe kubimuregera.'
Yongeyeho ko iyo batari barasezeranye hakurikizwa amategeko yo kurengera abana iyo babafitanye ariko ko kongera kubana n'uwo bari barashakanye byo ari amahitamo yabo mu gihe bishobotse kuko nta we uba yarishe itegeko rigenga abashakanye.
Abo bagore bafunguwe bavuze ko hari n'abashobora gusanga ingo basize zirimo abandi bantu ku buryo ubwabyo no kubona aho baba biba ikibazo.
Bagiriwe inama yo gushaka ahandi mu miryango babakira noneho bagafatanya n'inzego z'ibanze mu gushaka ubutabera cyangwa ukundi ibyo bibazo byakemurwa bidakozwe ku ngufu.
Umunyamategeko Me Mubiligi Fidèle yasobanuriye IGIHE ko itegeko rigenga abantu n'umuryango muri rusange ari na ryo rikurikizwa no kubashakanye barimo umwe wakatiwe igifungo.
Yagize ati 'Iyo habayeho ubushoreke biba ari icyaha nshinjabyaya gihanwa n'amategeko ariko gikurikiranwa gusa iyo hatanzwe ikirego kandi uwagitanze aba afite uburenganzira bwo kugihagarikira igihe abishakiye.'
'Icyo cyaha cy'ubushoreke n'ikindi cyo kwaka ikitari bwishyurwe ni byo bibiri nshingabyaha bikurikiranwa gusa hatanzwe ikirego kandi aho uruhande rwagitanze rubishakiye rukaba rwagihagarika bitandukanye n'ibindi nshinjabyaha.'
Yakomeje agaragaza ko umuntu afunguwe agasanga uwo bari barashakanye afite urundi rugo aba yemerewe kumurega ubushoreke cyangwa akamurega asaba gatanya kuko kuba yarashatse undi muntu biba ari imwe mu mpamvu zishingirwaho mu kuyiregera.
Me Mubiligi yavuze ko mu gihe abo batari barasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko nta burengenzira ufunguwe aba afite muri urwo rugo uwo bari barashakanye yashinze, uretse gusa mu gihe baba bafitanye abana.
Ati 'Iyo bari bafitanye abana kandi babanditseho bombi, hari inshingano itegeko riteganya ku mugabo zo gukomeza kubitaho. Niba ari umugore ufunguwe uwari umugabo we afite urundi rugo yemerewe gutanga ikirego cyo kwaka indezo y'abo bana kuko aba atakibana na se kandi barabyaranye.'
Me Mubiligi yongeyeho ko ariko mu gihe abo bana batari banditse ku mugabo ubwo umugore abanza gutanga ikirego, asaba ko umwana cyangwa abana bandikwa kuri kanaka.
Ibyo na byo bikorwa mu nzira ziteganyijwe noneho byakwemezwa uwo mugabo akaba agize inshingano za kibyeyi zigenwa n'amategeko zo gukomeza gutanga indezo y'abana n'ubwo aba atakibana na nyina.
