Minisitiri Bizimana yanenze imiryango nterankunga idakozwa ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo butumwa yabutangiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ku mugoroba wo ku wa 10 Kamena 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyari cyateguwe n'impuzamiryango yitwa Rwanda 'Peace Partnership' igizwe n'imiryango itatu itari iya Leta, iharanira kubaka amahoro, ari yo Inter Peace, Aegis Trust na Never Again Rwanda.

Cyabimburiwe no gusura ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, nyuma gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Minisitiri Dr. Bizimana yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye by'umwihariko aya Jenoside ku buryo abafatanyabikorwa b'igihugu bakwiye kuyubaha.

Yanenze imwe mu miryango nterankunga idafata ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'ikintu cy'ingenzi gikwiye kwitabwaho.

Ati 'Amateka y'u Rwanda yavuye kure kandi ntabwo ukuri kwayo mukwiye gutinya kukubakiraho [...] Ndabivuga mbitsidagira kuko abaterankunga bafite umutima mwiza rwose ariko bashaka gusimbuka icyiciro cy'ukuri cyo kwibuka. Bashaka ko duhita tujya mu bikorwa byo kwiyunga kuko iyo Leta ishyizeho gahunda yo kwiyunga abaterankunga baza bihuta ariko waba ari umushinga wo kwibuka cyangwa uburezi bujyana na byo bagasubira inyuma.'

Dr. Bizimana yavuze ko ibyo ari nko gushaka gusimbuka igice cy'ingenzi kuko ubwiyunge butabaho budahereye mu mizi.

Ati 'Hari ukwiyunga kubera ko habayeho Jenoside kandi kugira ngo habeho ubwiyunge nyabwo binyura mu kuri. Ni ukuri kw'ibimenyetso by'amateka birimo no kwibuka ariko abaterankunga bacu ntabwo babikunda. N'iyo tuvuze ko dufite umushinga ujya kwigisha indangagaciro z'umuco nyarwanda kuko Jenoside yashobotse kuko zasenywe, na byo baratubwira ngo ni politiki. Ariko se ubundi politiki nziza yigisha itwaye iki?.'

Umuyobozi w'Umuryango Inter Peace mu Rwanda, Kayitare Frank, mu izina ry'iyo miryango itatu yahuje imbaraga, yavuze ko gufatanya nk'abigisha gahunda zo kubiba amahoro, bigamije kubafasha na bo kwiyubakamo amahoro.

Ati 'Abakora muri iyi miryango twashakaga ko basubiza amaso inyuma ntibibande gusa kuri gahunda dufasha abandi. Na bo ni Abanyarwanda duhuje amateka bamwe babonye Jenoside n'abavutse nyuma yayo. Twashakaga ko bafata umwanya wo kureba ibyo birirwa bafasha umuryango nyarwanda ngo babitekerezeho'

Kayitare yongeyeho ko ubudaheranwa mu Rwanda buri ku kigero cyiza mu muryango mugari ariko byagera ku muntu ku giti cye bikaba ku kigero cyo hasi ku buryo hakwiye gahunda nyinshi zifasha abantu kudaheranwa n'ibikomere ku giti cyabo.

Minisitiri Dr. Bizimana yanenze bamwe mu baterankunga b'u Rwanda badashyigikira ibijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Umuryango Inter Peace mu Rwanda, Kayitre Frank, ashyira ururabo ku mva
Zihinjishi Monique yatanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi
Bacanye urumuri rw'icyizere
Nyuma y'igikorwa cyo kwibuka bafashe ifoto y'urwibutso
Babanje gusura ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yanenze-imiryango-nterankunga-idakozwa-ibyo-kwibuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)