Intashyo z'ababwiwe ko igihe basigaje ku Isi bazakimara mu bitaro (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwanda yitegereje ibiba ku bantu, aravuga ati umubiri ubyara udahatse.

Ni bimwe ujya kuryama wari umeze neza ukabyuka ufite ikibyimba ku kuguru, ku mutwe n'ahandi, uwirukaga hafi ibilometero 20 mu isaha, akagendera mu igare ry'abafite ubuzima bwe bwose.

Tujyinama Wellars ni umwe muri abo bahuye n'isanganya. Amaze hafi imyaka umunani mu bitaro nta cyizere cy'uko azakira. Umubiri w'uyu mugabo wo mu Karere ka Gasabo wose ntukora. Ibice byinshi byuzuye ibisebe.

Ati 'Nakoraga akazi k'ubukarani i Nyabugogo, nikoreye umuzigo ungwaho ngaramye mpita mba paralysé umubiri wose. Ubu uretse umutwe ibindi bice byose ntibikora. N'agacupa k'amazi sinakifungurira.'

Tujyinama w'imyaka 34 ufite abana babiri n'umugore, mu 2017 ni bwo ubuzima buzira umuze bwashyizweho akadomo.

Yari yikoreye ibilo 50 by'ibirayi bimugwaho, inkuru ihinduka ubwo, aramugara kugeza uyu munsi agihanganye n'ingaruka zabyo.

Yamaze kwakira ko gusubirana ibihe bya mbere ya 2017 bitagishoboka. Uyu munsi ubutunzi bwamushizeho, ubu nta cyo kwishyura afite ndetse bamwe mu bavandimwe ba hafi baramutaye, afashwa n'umugiriye impuhwe.

Buri masaha abiri aba akeneye umuhindukiza mu rundi ruhande, agakenera umutamika, umugaburira akamujyana mu bwiherero, umukarabya n'ibindi byose kuko we ntacyo yakwishoboza.

Nubwo Tujyinama yamugaye burundu byarashobokaga ko yatabarwa agakira, ariko amikoro make atuma bidakunda. Yasabwe ko yabona nibura miliyoni 3 Frw ngo abagwe ariko arayabura.

Ati 'Muri Mata 2024 ni bwo natangiye kubura ubwishyu. Ubu ntabwo nzi aho amafaranga amaze kugera. Umuntu agusura mu mezi abiri nyuma y'aho nta n'ukubaza uko umerewe, n'uwo wahamagara ntiyakwitaba, abandi bagiraneza ni bo batwitaho bakatugaburira.'

Tujyinama agaragaza ko abonye umufasha kwishyura ibitaro n'imiti byamworohereza.

Sephora Uwingeneye na we amaze hafi imyaka 17 yivuza ariko byaranze ndetse ntiyabasha kugira aho yigira kuko ahumeka abifashijwemo n'imashini.

Byatangiye mu 2008 yivuza agataha nyuma mu 2019 acishwa mu cyuma babona uburwayi basanga afite ikibazo cy'ibihaha bitabasha kwakira umwuka wo hanze bibyikoreye, mu 2021 ategekwa kuba mu bitaro burundu.

Ati 'Muganga yarambwiye ati wihangane wiyakire ubuzima bwose ni hano ku mashini itanga. Inzu baragurishije, ibintu byose baragurishije.'

Uyu mubyeyi wamazweho ibye byose n'uburwayi, aba yicaranye Bibiliya asoma akakubwira ko nta handi yabona ubwishyu uretse Imana ishobora kumukorera ibitangaza.

Uwingeneye afite umugabo n'abana batatu, akavuga ko kuko amaze igihe kirekire mu bitaro na we abamusura bagiye bakendera, yishakamo imbaraga zo kubyakira bimwe byo kubura uko agira.

Umuganga yigeze kumubwira ko hari akuma gashobora kumufasha guhumeka akanagatahana iwe ariko amikoro make aba imbogamizi, ayo mahirwe ayoyoka atyo.

Uwingeneye ufite imyaka 48 arakomeza ati 'Iyi miti irahenze kandi nta mafaranga nabona yo kwiyishyurira, uyu mwuka mpabwa urahenze kandi ubarwa buri saha. Nshobora kurwana simbe nabona umuti kuko ndimo amafaranga atishyuye. Nariturije Imana izakora ibyayo.'

Uburwayi bwe bwamusigiye amasomo menshi, agasaba buri wese ugishoboye kubanira abandi neza kuko nta we uzi igihe umubiri ushobora kumuhindukira.

Ati 'Hari ibyo ntakoze kandi nagombaga gukora ndi muzima. Hari igihe umuntu aguhamagara ntube wamwitaba. Icyo kintu ndagitekereza nkumva uburemere bwa wa muntu wampamagaraga ankeneye.'

'Hari ubwo nibaza nti ese njye muhamagaye ntanyitabe ntiyaba angereye mu ko namugereyemo? Ndamutse nkize hari byinshi nakosora mu buzima bwanjye.'

Atanga ku bakiri bazima, ku kubana n'abandi mu mahoro, umuntu akamenya ko aha hanze hari abandi bamukeneyeho ubufasha.

Ati 'Nanjye sinari nzi ko naba mpumeka umwuka w'umugurano. Byose mu buzima birashoboka. Ubuzima ni gatebe gatoki, ejo urishima ukababara gutyo gutyo. Bakoreshe amahirwe bakiriho.'

Sephora Uwingeneye amaze imyaka 17 yivuza ibihaha
Tujyinama Wellars amaze imyaka umunani ingingo zose zidakora
Sephora Uwingeneye aba asoma Bibiliya mu bitaro
Tujyinama Wellars agaragaza ko imitungo yose yamushizeho kubera kwivuza
Sephora Uwingeneye yabwiwe ko ibihe asigaranye byose azabimara mu bitaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intashyo-z-ababwiwe-ko-igihe-basigaje-ku-isi-bazakimara-mu-bitaro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)