Me Nkundabarashi yatorewe kuba Visi Perezida mu ihuriro 'PALU' ry'Abanyamategeko muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Panafrican Lawyers Union (PALU) ni ihuriro rigizwe n'ingaga eshanu zo mu bice bitandukanye bya Afurika, ingaga 54 z'abanyamategeko ku rwego rw'ibihugu ndetse n'abanyamategeko ku giti cyabo barenga 1000.

Kuva ku wa 25-27 Kamena 2025, abagize PALU bateraniye mu Nteko Rusange ya 15 i Abidjan muri Côte d'Ivoire.

Muri iyi nteko rusange niho Me Nkundabarashi Moïse yatorewe kuba Visi Perezida ushinzwe akarere ka Afurika y'Ibirasirazuba, muri manda izageza mu 2028, ihereye muri uyu mwaka.

Ku mwanya wa Perezida wa PALU hatowe Umunya-Ethiopia, Tewodros Getachew. Uyu mugabo yigeze no kuba Visi Perezida w'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Me Nkundabarashi asanzwe ari Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda. Muri Mutarama 2025 nibwo yatorewe manda ya kabiri izarangira mu 2028.

Uyu mugabo yize amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda, asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008.

Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz'inshinjabyaha, iz'umurimo, umuryango ndetse n'ubucuruzi.

Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri 'cabinet' y'abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

Ari mu bagize Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y'Iburasirazuba.

Ihuriro ry'Abanyamategeko 'PALU' ryatangijwe mu 2002, bigizwemo uruhare n'abayobozi b'inganga z'abanyamategeko muri Afurika. Rifite intego yo guteza imbere iyubahirizwa ry'amategeko, umwuga w'amategeko, imiyoborere myiza n'uburenganzira mu ngeri zitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

Me Nkundabarashi (uwa kabiri uturutse iburyo) hamwe na bagenzi be batorewe inshingano zitandukanye muri 'PALU'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-nkundabarashi-yatorewe-kuba-visi-perezida-mu-ihuriro-palu-ry-abanyamategeko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)