Ibitaravuzwe kuri miliyari 2,3 Frw RHA yishyuye ba rwiyemezamirimo bitari ngombwa (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024, igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyari 3 Frw inzego zirimo WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB, zagaruje.

Ubwo ubuyobozi bwa RHA, bwisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu (PAC), ku wa 26 Kamena 2025, bwagaragaje ko hari ayamaze kugaruzwa binyuze mu kuyakata ku mafaranga atarishyurwa.

Rukaburandekwe yavuze ko nibura 79% by'amafaranga yari yarishyuwe bitari ngombwa yagarujwe.

Ati 'Mu mishinga itandukanye batugaragarije miliyari 2,32 Frw tugomba kugaruza, muri ayo mafaranga tumaze kugaruza agera kuri miliyari 1,83 Frw bingana na 79%.'

Yasobanuye ko ari 'gahunda twiyemeje kugira ngo dukurikize amategeko, ayo mafaranga na yo asigaye twaganiriye na ba rwiyemezamirimo dufatanya, hasigaye gahunda yo kugira ngo na yo agaruke. Muri ayo asigaye ageze kuri miliyoni 487 Frw harimo miliyoni 346,5 Frw yarenze ku bwishyu bw'ubwishingizi.'
Rukaburandekwe yagaragaje ko baganiriye na rwiyemezamirimo, amafaranga akazagaruzwa ku yo 'tutari twamwishyura.'

Harimo kandi amafaranga agera kuri miliyoni 2,5Frw yagaragaye ku bintu byanditswe kabiri mu mu gukurikirana umushinga w'i Huye na yo azakatwa ku bwishyu buzatangwa nyuma.

Ati 'Andi agera kuri miliyoni 7,6 Frw y'imirimo yishyuwe itarakozwe ku Bitaro bya Nyabikenke na yo azakatwa ku cyiciro cya nyuma cyo kwishyura.'

Andi mafaranga miliyoni 100,8 Frw y'imirimo yishyuwe ku biciro birenze ibiteganyijwe gusa RHA ivuga ko azagaruzwa na rwiyemezamirimo kuko babiganiriyeho.

Ati 'Navuga ko ntabwo turagera heza cyane kuko hasigaye ayo angana na 21% tugomba kugaruza kandi twiyemeje ko tugomba kuyakurikirana kugira ngo agaruzwe.'

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yavuze bitagakwiye kugera aho amafaranga ajya kugaruzwa yaramaze gutangwa kuko haba hari abakozi babishinzwe.

Ati 'Mufite abakozi bari babibonye cyangwa batari babizi, byagenze bite? Kuko iyo umugenzuzi w'imari ataza ubwo aya mafaranga yari kugenda.'

Rukaburandekwe yavuze ko mu bikorwa by'ubwubatsi iyo umushinga utari warangira burundu biba ari ibisanzwe kubona amafaranga yagenda ari menshi.

Ati 'Mu kubara ibikenewe hari ubwo abashinzwe kubibara ashobora gushyiramo ingano nyinshi kugira ngo tutazagaruka tuvuga ngo ariko ibyo twabaze ntibyagenze neza. Kuri iyi mishinga ntabwo navuga ko abakozi bagize uburangare ahubwo ni ukuvuga ngo uko twishyura tuba tugenda kubibika mu kubara bwa nyuma dusubirayo tukareba ngo ibyakozwe n'ibyishyuwe birahura?'

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse yavuze ko bageze kure bagaruza amafaranga yishyuwe bitari ngombwa
Abadepite bagize PAC banenze uburyo bwo gushyira ku rutonde rw'ibikenewe ibintu byinshi kuko atari ukuzigamira Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaravuzwe-kuri-miliyari-2-3-frw-rha-yishyuye-ba-rwiyemezamirimo-bitari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)