Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na UR n'abandi bafatanyabikorwa kuva mu 2018 rikitabirwa n'ibigo byigisha imibare byo hirya no hino mu gihugu.
Abana biga imibare baryitabira bahabwa ibizamini byayo ababitsinze kugeza ku kiciro cya nyuma bakegukana ibihembo.
Uyu mwaka ibigo byageze ku cyiciro cya nyuma cy'irushanwa ni 41 bihagarariwe n'abanyeshuri 135 ari bo batorayijwemo 15 ba mbere bo mu bigo icyenda bahembwe.
Abanyeshuri babiri ba mbere babaye abo muri Ecole des Sciences de Musanze ari na ryo shuri ryari rifite abanyeshuri benshi bageze ku cyiciro cyo guhembwa muri iryo rushanwa kuko bari batanu.
Uwa mbere yahembwe 170.000 Frw, uwa kabiri 150.000 Frw, uwa gatatu ahabwa 130.000 mu gihe abandi bose kugeza ku wa 15 bahawe 100.000 Frw.
Uwa mbere mu bakobwa n'uwa mbere mu bahungu kandi bahawe mudasobwa imwe imwe na Mastercard Foundation.
Muri uyu mwaka kandi 'Rwanda Mathematic Competition' yahurijwe hamwe n'irindi ry'imibare ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba (EAMO), ku nshuro ya gagatu ribaye n'iya kabiri ryakiriwe n'u Rwanda.
Ni irushanwa ryitabirwa n'abanyeshuri biga imibare mu mashuri yisumbuye batoranywa mu batsinze mu irushanwa ry'imibare mu bihugu byabo mu mwaka uba wabanje.
Abaritsinze bakomereza ku mu marushanwa nyafurika y'imibare no ku rwego rw'Isi.
Ryitabiriwe n'ibihugu 10 buri kimwe gihagarariwe n'abanyeshuri barindwi bose hamwe bakaba 70 hahembwamo 11 ba mbere bahize abandi mu manota.
Uyu mwaka Uganda ni yo yari ifitemo benshi bahembwe kuko bari bane, ikurikirwa n'u Rwanda na Kenya byari bifite batatu buri kimwe n'undi umwe wo muri Ethiopia.
Uwa mbere yahembwe $170 uwa kabiri $150 uwa gatatu $130 abandi basigaye kuva ku mwanya wa kane bahembwa $100.
Umuyobozi wa Koleji ya Siyansi n'Ikoranabuhanga muri UR, Dr. Gatare Ignace yavuze ko ayo marushnwa ari amahirwe akomeye mu mibare kuko kuva mu 2018 abarenga 10 yabafashije kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga bahabwa buruse zo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi zirimo Harvard, MIT, Cambridge n'izindi.
Dr. Gatare yakomeje ati 'Ibihugu byose byateye imbere ku Isi byifashishije Siyansi n'Ikoranabuhanga. By'umwihariko muri iki gihe imibare irakenewe cyane mu by'Ubwenge Buhangano kandi abo bahanga mu mibare u Rwanda na rwo rurabakeneye'.
Ndayishimiye Leopold wabaye uwa mbere yabwiye IGIHE ko yitabiriye iryo rushanwa izindi nshuro akomeza gukora cyane kugeza aryegukanye ndetse ko bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwiga imibare akagera kure hashoboka.





