Raporo ya State of the Global Workplace igaragaza ko abakozi bangana na 21% ku Isi ari bo gusa bagira umwete mu kazi bakora, 62% ntibakiyumvamo, mu gihe 17% ari ba terera iyo.
Ibi umuhanga mu bijyanye n'imiyoborere mu bucuruzi, Matthew Mathison, mu kinyamakuru Enterprenuer yavuze ko bidaterwa n'ikibazo cy'imishahara cyangwa umutekano mu kazi, ahubwo biterwa n'ubusobanuro akazi gafite ku muntu.
Akomeza avuga ko abakozi benshi baba bashaka aho bumva ko bafite icyo bamaze n'aho akazi kabo gafite umumaro.
Yagize ati '50% by'abakozi baba bari gushaka akandi kazi, akazi gafite icyo gasobanuye mu buzima bwabo ndetse n'ibigo bakorera.'
Mathison kandi yavuze ko abakoresha benshi batekereza ko bereka abakozi babo intego, nyamara nyuma y'inama n'imihigo bumvikanyeho abakozi ntibongera kubona ba bayobozi babo mu bikorwa bya buri munsi mu kazi, ahubwo bongera kubabona babazwa aho ibyo bumvikanye bigeze, imyitwarire n'ibindi.
Mathison avuga ko ibyo bitera abakozi kudakunda akazi kabo, icyakora avuga ko n'abayobozi benshi bayobora ibigo nta mahugurwa cyangwa ubumenyi buhagije mu bijyanye no kuyobora abakozi baba bafite.
Yagize ati 'Ubushakashatsi bwa Gallup bwerekana ko 70% byo kugira ngo abakozi bishimire akazi biterwa n'umuyobozi, nyamara benshi muri abo bayobozi nta mahugurwa ahagije baba barahawe. Iyo umuyobozi adasobanukiwe neza intego y'akazi, n'abo ayobora ntibayisobanukirwa.'
Mathison yagaragaje ko gukundisha abakozi umurimo bitagoye kuko hari abandi bayobozi babikoze. Yavuze ko nk'umuyobozi, ukwiye kujya unyuzamo ukaganira n'abakozi bawe bitari ibijyanye n'akazi gusa, ahubwo n'ubuzima busanzwe kuko ari byo bituma bakwiyumvamo.
Akomeza avuga ko nyuma y'ibyo ukwiye kubereka akamaro k'imirimo bakora ndetse ukabibashimira, kuko ari bwo bazakora bafite intego kuko bazaba bazi icyo bari gukorera.
Agaragaza ko abakoresha cyangwa abayobozi babashije gukora ibyo ari bo bafite abakozi bishimiye akazi bakora kandi batanga umusaruro ufatika kuko bakora nk'abikorera.
Abayobozi ntabwo basabwa ibya mirenge kugira ngo bakundishe abakozi babo akazi, basabwa gusa kugirana umubano uhamye n'abakozi, ndetse bakabereka akamaro k'imirimo bakora, ubundi ibigo byabo bigatera imbere.

