Kayonza: Guhinga imboga ku bigo by'amashuri byatumye bazigama miliyoni 88 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu buryo bwo kwihingira imboga n'imbuto ni gahunda yo kwishakamo ibisubizo kwa bimwe mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Kayonza aho byahisemo kwifashiha ubutaka buto bifite bigenda bihingamo imboga aho kuzigura.

Kuri ubu hegitari 92 ni zo zihingwaho n'ay'amashuri aho asaruramo ibifite agaciro ka miliyoni 88 Frw ku mwaka.

Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Mukarange Gatolika, Habimana Alexandre, yavuze ko ubusanzwe bakoreshaga ibihumbi 50 Frw ku munsi mu guhaha imboga ariko aho batangiriye kuzihinga basigaye bagura imboga z'ibihumbi 15 Frw buri munsi bakazigama ibihumbi 35 Frw.

Ati 'Mbere twasozaga igihembwe dufite imyenda ya ba rwiyemezamirimo baduha ibyo kurya, ariko ubu dusoza igihembwe tugifite amafaranga menshi kuri konti adufasha mu kugura ibindi bikoresho byinshi byiza.''

Habimana avuga ko bagenda bakata uturima duto bakaduha amashuri ku buryo buri murima uba ufite abanyeshuri bawitaho umunsi ku munsi ari na byo bituma imboga bahinga zikomeza gutoha.

Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Nyamirama, Ninahazimana Thélesphore, yabwiye IGIHE ko bo bafite hegitari hafi eshatu z'ubutaka aho bazikoresha mu buhinzi butandukanye burimo ibijumba, imyumbati, urutoki, ibishyimbo kongeraho n'ubworozi bw'inka butuma baha abana amata mu gikoma.

Ati 'Mu 2023 twishyuraga rwiyemezamirimo miliyoni 12 Frw ku gihembwe mu kutuzanira ibiryo bitaramba birimo imboga, ariko ubu twishyura miliyoni 3 Frw cyangwa miliyoni 4 Frw mu gihembwe. Ubu imboga tuzikura mu murima tugahita tuzikatira kuko twabonye ko kuzihingira ari byo bifite agaciro n'ireme.''

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko kugaburira abana ku mashuri bifasha abana mu gukurikirana amasomo adashonje n'imitsindire yabo ikaba yazamuka cyane. Yavuze ko kuri ubu hegitari 92 ari zo ziri guhingwaho imboga n'imbuto nibura zikaba zivaho miliyoni zirenga 85 Frw ku mwaka.

Ati 'Ubu turi gukorana n'abandi bafatanyabikorwa mu gufasha ayo mashuri kubona imboga n'ibindi nkenerwa, mu mwaka utaha turashaka gufasha ibigo 100 mu kongera ubuso bihingaho ariko turanashimira uruhare rwa komite z'ababyeyi bagiye babigiramo uruhare.''

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatangiye mu 2020, kugeza mu 2023 yageraga ku bana barenga miliyoni 4. Umwana wiga mu mashuri yisumbuye yishyura 19.500 Frw mu gihe umwana wiga mu mashuri abanza yishyura 975 Frw.

Ibigo by'amashuri byo muri Kayonza byatangiye kubona inyungu yo kwihingira imboga bikoresheje ubutaka buto bifite
Amashuri ahinga imboga z'amoko anyuranye
Habimana yavuze ko mbere bakoreshaga ibihumbi 50 Frw ku munsi mu kugura imboga ariko ubu basigaye bakoresha ibihumbi 15 Frw kuko izindi bazihingira
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, asangira n'abanyeshuri b'ikigo cy'icyitegererezo cya Rukara



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-guhinga-imboga-ku-bigo-by-amashuri-byatumye-bazigama-miliyoni-88-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)