Kwimura Agakiriro ka Gisozi bizakorwa, ikitaramenyekana ni igihe - Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 3 Kamena 2025, IGIHE yasuye ako gakiriro by'umwahariko mu gice giherutse kwibasirwa n'inkongi y'umuriro cya Koperative Adarwa gikorerwamo ibijyanye n'ububaji.

Nyuma y'iminsi ine icyo gice cyibasiwe bikomeye n'inkongi y'umuriro, kuri ubu ibyangiritse byinshi biracyakurwamo ndetse kongera kuhakorera biracyasaba akazi kenshi karimo no kubaka izindi nyubako.

Abahakoreraga bavuga ko nta makuru baramenya y'ikigomba gukurikiraho, gusa abenshi muri bo nta bwishingizi bw'ibyo bakoreramo bafite uretse ubw'inyubako ya Adarwa bakodeshaga.

Bamwe bavuga ko bumva amakuru ko n'igice kitafashwe n'inkongi y'umuriro na cyo cyizasenywa hagatangira kubakwa bundi bushya cyangwa Agakiriro kakimurwa.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko hari gahunda yo kwimura Agakiriro ko ku Gisozi ikitaramenyekana ari igihe gusa.

Yagize ati 'Kwimura Agakiriro ko ku Gisozi ni ibintu bishoboka ikitaramenyekana ni igihe. Ibintu bizagenda bijyanishwa n'igihe mu Mujyi wa Kigali ni byinshi kandi ni urugendo rukorwa buhoro buhoro.'

'Ubu ikintu cy'ingenzi turi gukora ku Gakiriro ko ku Gisozi n'ahandi hahurira abantu benshi ni ukureba ko bubahiriza amabwiriza. Harimo abo usanga barashyizemo ibifite ubushobozi bw'inyubako abandi barasatiriye imihanda kandi byose bigomba kuvaho. Turi kubafasha kubishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse.'

Agakiriro ko ku Gisozi kamaze kwibasirwa n'inkongi inshuro zirindwi kuva mu 2017, ndetse igitera ikizitera gikomeje kuba urujijo.

Mu mpera za Gicurasi 2025 ubwo gaheruka gushya hahiye igice kinini cyane gitunganyirizwamo ibijyanye n'ububaji ndetse kugeza ubu haracyabarurwa agaciro k'ibyangirikiyemo.

Agakiriro ko ku Gisozi gaherutse kwibasirwa n'inkongi y'umuriro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwimura-agakiriro-ka-gisozi-bizakorwa-ikitaramenyekana-ni-igihe-umuvugizi-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)