Ni inzu iherereye mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeri 2023. Iwabo bari batuye mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Murindi, Umurenge wa Kaniga.
Bari umuryango w'abantu batanu. Ni ukuvuga abavandimwe be batatu na nyina. Se yari yarabataye. Nyuma y'iyo sanganya basigaye babayeho nabi kuko nyina wabashabikiraga yitabye Imana, icyizere cyo kubaho kirayoyoka.
Kwizera avuga ko kuri uwo munsi wamubereye mubi mu buzima, imvura yatangiye kugwa nk'uko bisanzwe nko mu masaha ya Saa Cyenda ariko ikagenda yiyongera cyane uko amasaha yicuma.
Nyuma bagiye kuryama ariko ibintu bikomeza kuba bibi kubera ko bari batuye mu manegeka umukingo wari uri haruguru y'umuhanda ugwira inzu babagamo.
Ati 'Ubusanzwe njye na mukuru wanjye twakundaga kuba twagiye kureba umupira ariko icyo gihe nta muntu wagiyeyo. Tugiye kuryama bigeze nka Saa Tatu z'Iioro imvura iriyongera umukingo ugwira inzu twabagamo. Twagerageje kuva mu cyumba dusanga cyakubise igice cyo haruguru y'inzu dutangira gutabaza.'
Yavuze ko abantu bagerageje gutabara ariko babasha kurokora umwana muto w'umukobwa abandi barimo na nyina barapfa.
Ubu Kwizera yasigaranye abavandimwe babiri barimo mukuru we na mushiki we muto.
Binyuze mu mushinga wa Green Gicumbi, Kwizera n'abavandimwe be babiri bahawe inzu yubatswe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Kaniga watujwemo indi miryango yagizweho ingaruka n'imihindangurikire y'ibihe.
Ni imidugudu yatujwemo imiryango 100 yimuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, ikaba yubatswe mu buryo burambye, bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindangurikire y'ibihe kandi zikaba zubatswe mu buryo bugezweho, yubatswe mu mirenge ya Kaniga na Rubaya.
Ibiza byibasiwe Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'Iy'Amajyepfo muri Gicurasi 2023 bihitana abaturage 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zirasenyuka burundu.


