
Ibi yabigarutseho mu kiganiro itsinda ry'abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ryagiranye n'inzego zitandukanye muri aka Karere zifite mu nshingano kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Abasenateri bari mu bikorwa byo Kugenzura uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa, imikorere n'uruhare by'amahuriro y'ubumwe n'ubudaheranwa mu guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kugenzura uko abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa gusubira mu Muryango Nyarwanda, kumenya imbogamizi ziri mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'iziri mu guteza imbere ubumwe n'ubudaheranwa n'ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Senateri Uwizeyimana Evode uri muri iyi Komisiyo yagize ati 'Hari ibintu twari twarakomeje kumva byari byarakomeje kuvugwa muri aka Karere bya (Gogwe na Goyi)[...], abantu badusobanuriye ko ari ibintu by'amatiku n'ibintu by'inyungu, aho byari byarakomeje guhwihwiswa, ni byinshi twagiye twumva aho umuntu wabaga ashaka gutikura cyangwa ufite ibyo ashaka kwikubira, agatangira kuvuga ko hari ikibazo cy'abagogwe n'abagoyi. Izo kode zanyu ziteye iseseme, kandi twarabisobanukiwe tugenda twabyumvise.'
Senateri Uwizeyimana Evode akomeza avuga ko bari barakomeje kumujijisha bamubyinisha muzunga ariko nyuma bamusobanurira ko uvuze abagogwe aba avuze Abatutsi, uvuze abagoyi akaba avuze Abahutu.
Yanaboneyeho gusaba abatuye aka Karere gukorera hamwe, bagasenyera ubugozi umwe kugira ngo babashe kubaka Igihugu gitera imbere.
Umurinzi w'Igihango, Mudenge Boniface yunga murya Senateri Evode Uwizeyimana na we yahamije ko uburyo buhishe bwo kuvuga ngo Gogwe na Goyi bavuga iby'amoko y'Abahutu n'Abatutsi byakoreshwaga n'abagambiriye inyungu zabo.
Ati 'Dushimye ko ibintu bya Gogwe na Goyi mwabimenye, byaturyaga kandi mwabibonye neza munamenya n'imvano yabyo, byari byararemwe n'ababikoreshaga mu nyugu zabo bwite. Ibi twari twarabitwererewe.'

