BNR yahagurukiye kuziba icyuho hagati y'abagore n'abagabo mu kwitabira serivisi z'imari hifashishijwe telefoni - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni ubukangurambaga bwateguwe mu rwego rwo kuzamura imibare y'abagore bakoresha serivisi z'imari hifashishijwe telefoni 'mobile money' no kuzamura imibereho myiza y'abaturage muri rusange.

Igerageza ry'iyi gahunda ryatangiriye mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Rulindo na Ngoma aho uyu munsi hamaze guhugurwa 35.000.

Biteganyijwe ko muri buri karere nibura hazahugurwa abagore 7500 muri mu turere 17 twiganjemo utwo mu bice by'icyaro ariko bukazagera ku bagore 127000.

Imibare ya BNR igaragaza ko abagore bakiri hasi mu gukoresha serivisi z'imari zikoreshejwe telefoni kuko bari kuri 72% mu gihe abagabo bari kuri 81%.

BNR kandi igaragaza ko hari abagore barenga miliyoni badakoresha izo serivisi bityo ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyo cyuho kikigaragara.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, waganirije abaturage bo mu Karere ka Gakenke, yagaragaje ko ubwo bukangurambaga bugamije kugabanya icyuho kikirimo hagati y'abagore n'abagabo mu gukoresha serivisi z'imari.

Ati 'Twasanze nubwo Abanyarwanda basigaye bakoresha uburyo bwa telefoni mu kwishyurana, twasanze ku bagore hakiri ikibazo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore ari bake mu gukoresha ubu buryo.'

Yakomeje 'Twatekereje uko twafasha abagore rero mu gihugu ngo bazamuke, ibintu twbonye harimo ko abagore batabona amafaranga buri gihe, konti zabo zidakora zigasnzira, cyangwa abagabo akaba ari bo biharira telefoni kuko umuryango uyitunze ari imwe. Izo ni zimwe mu ngorane.'

Yavuze ko abagore bazanahugurwa kuri serivisi z'imari ndetse n'uburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu ishobora gutuma bakorana bya hafi n'ibigo by'imari kandi bakoroherwa kugera ku mari.

Yakomeje ati 'Burya iyo uteje umugore imbere biroroshye ngo igihugu gitere imbere.'
Muri iyi gahunda, BNR ikorana n'ibindi bigo by'imari bitandukanye bigamije kwegereza Abaturarwanda serivisi zabyo.

Meya w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yashimye ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere abagore mu gukoresha servisi z'imari, yerekana ko buzatanga umusaruro kandi buzafasha abagore mu kuzamura ubukungu.

Ati 'Turabona ko uyu mushinga uzatugirira akamaro kanini.'

Akarere ka Gakenke gatuwe n'abaturage barenga ibihumbi 389 muri bo 50,5% ni igitsina gore.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzaba bwageze mu turere twose duteganyijwe mu gihe cy'umwaka umwe kandi bwitezweho kuzamura imyumvire kuri serivisi z'imari.

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwitezweho umusaruro
Meya w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yashimye ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere abagore mu gukoresha servisi z'imari
BNR yaganirije abagore bo muri Gakenke ku gukoresha serivisi z'imari
Umukozi muri Equity Bank Rwanda Plc ishami rishinzwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, yagaragaje ko abagore bahawe ikaze muri iyi banki
Abagore bari bishimiye ubu bukangurambaga
Inzego z'umutekano zari zihagarariwe
Abagore basobanuriwe impamvu bakwiye kwitabira serivisi z'imari

Amafoto: Kwizera Herve




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-mu-bukagurambaga-bugamije-gukangurira-abagore-gukoresha-serivisi-z-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025