
Abo muri DALFA Umurinzi bita Ingabire amazina atandukanye, bamwe bamwita IVU nk'impine y'izina rye, abandi bamwita Mukecuru. Ayo mazina yombi ushobora kuza kuyabona muri iyi nkuru.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu bimenyetso byakoreshejwe n'Ubushinjacyaha, byaganishije ku itabwa muri yombi rye. Ni isesengura ryageze ku butumwa Ingabire yandikiranaga n'abarwanashyaka be, mu migambi yaganishije ku itabwa muri yombi rye.
Inkomoko y'ibyaha
DALFA Umurinzi ni ishyaka rya Ingabire. Rijya kuvuka ryaje risa n'irisimbura FDU Inkingi yari asanganywe kuko yarisenye nyuma y'uko rishinjwe kuba rikorana n'abahoze muri FDLR.
Muri DALFA, Ingabire yari afite abantu bakorana bya bafi barimo uwitwa Sibomana Sylvain. Amakuru IGIHE yabonye kuri uyu mugabo, ni uko yabanje gukora kwa Ingabire nk'umukozi wo mu rugo.
Mu ishyaka, Sibomana akora nk'umuhuzabikorwa ku rwego rw'igihugu. Ni we uhuza abarwanashyaka bari hanze y'igihugu n'abandi bari mu mahanga.
Niba warakurikiye inkuru z'urubanza rwa Ingabire, wumvisemo ibijyanye n'amahugurwa yateguriwe abarwanashyaka be. Byakozwe bigizwemo uruhare na Sibomana afatanyije n'undi witwa Assumpta uba mu Busuwisi.
Ni amahugurwa yari agamije kwigisha abanyamuryango bari mu nzego z'ubuyobozi icyo bise 'Uburyo bwakoreshwa mu gukuraho ubuyobozi bw'igihugu hadakoreshejwe imirwano, hagakoreshwa imbaraga z'abaturage nyamwinshi binyuze mu myigaragambyo'.
Imirimo yose yakorwaga na Sibomana kuko ariwe wari umuhuzabikorwa. Ibyo bishimangirwa n'ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragajwe mu rukiko.

Sibomana ni muntu ki?
Sibomana Sylvain wavutse mu 1970, ni mwene Kinonko François na Mukamisha Immaculé wavukiye mu Mudugudu wa Kabageri, Murenge wa Mwendo, mu Kakarere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo.
Atuye mu mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Yahamijwe icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda n'Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka itandatu mu 2014.
Ibyaha akurikiranyweho
Ubu akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw'amategeko n'icyo kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n'amategeko.
Akurikiranyweho kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga no gutangaza amakuru y'ibihuha.
Ishyaka Dalfa Umurinzi ya Ingabire Victoire ibinyujije kuri Sibomana, ryateguje abayoboke baryo ko hari amahugurwa y'ururimi rw'Icyongereza abateganyirijwe.
Ni muri urwo rwego muri Kanama 2021, Sibomana yamenyesheje abayoboke baryo kwitegura ayo mahuguirwa, ko azaba mu mpera z'uko kwezi.
Yabandikiye ubutumwa bugufi kuri WhatsApp yari yashinzwe ihuza abateguriwe amahugurwa. Yagombaga kumara iminsi ine, ababwira ko agiye kuboherereza igitabo n'aka 'Video' bagomba kuba bifashisha mu kwihugura urwo rurimi kugira ngo bizabafashe gukurikirana neza.
Amatariki y'ingenzi
Hagati ya tariki 14 na 20 Kanama 2021, Sibomana yamenyesheje abagombaga guhugurwa ko bafungura application yitwa 'Jitsi Meet' kuri telefoni zabo, abamenyesha ko mu kwinjiramo bagomba gukoresha amazina atari ayabo. (pseudonyms).
Tariki 20 Kanama 2021, Sibomana yasabye uwitwa Nzabandora izina ry'irihimbano yazakoresha mu cyumba cy'amahugurwa, bumvikana gukoresha 'Rukundo'' ariko bukeye amwoherereza ubutumwa kuri WhatsApp amusaba gushaka amazina y'ibihugu cyangwa se ibindi bintu, amuha ingero z'amazina ya 'Türkey, Morocco na Egypt, undi amubwira ko agiye kwiyita 'Türkey'.
Tariki 14 Kanama 2021, uwitwa Nzabandora Boniface, Umuyoboke wa DALFA Umurinzi mu Ntara y'Iburasirazuba n'abandi bayoboke ba Dalfa bahawe igitabo cyitwa ''Blueprint for Revolution''. Icyo gitabo cyari mu Cyongereza.
Uwo munsi bahawe icyo gitabo gisemuwe mu gifaransa cyitwa 'Comment faire tomber un dictateur quand on est seul, tout petit, et sans armes''. Ni nko kuvuga ngo 'ni gute wakuraho umunyagitugu mu gihe uri wenyine, nta mbaraga, nta n'intwaro ufite'.
Ibyo bitabo byanditswe n'Umunya-Serbia, Srđa Popović, wagize uruhare mu gukuraho ubutegetsi bwa Slobodan Miloević.
Sibomana yanaboherereje'video ya Popović kugira ngo batangire bimenyereze uko avuga ururimi rw'Icyongereza, banitegure kumva icyo amahugurwa agamije.
Popović na Miloević ni bantu ki?
Slobodan Miloević ni umunya-Serbia wabaye Perezida kuva mu 1989 kugeza 1997 ubwo cyari mu byari bigize Yougoslavie. Yabaye Umukuru w'Igihugu gishya cya Yougoslavie kuva mu 1997 kugeza mu 2000 nyuma y'uko habayeho itandukana ry'ibihugu birimo Serbie, Croatie, Bosnie-Herzégovine n'ibindi byari bigize Yougoslavie ya kera.
Azwi cyane kubera intambara yarwanye muri Yougoslavie mu myaka ya 1990, n'urudaca rw'amakimbirane rwakurikiye itandukana rya Leta zari zihuriye muri Repubulika ya Yougoslavie.
Miloević's yaharaniraga ko Serbie ikomeza kugira ijambo nyamukuru mu karere ibyo bihugu byari biherereyemo akanashyigikira ukwigenga kw'abanya-Serbia babaga batuye muri ibyo bihugu bindi; ibyatumye habaho urugomo n'intambara muri Bosnie, Croatie na Kosovo.
Yavuye ku butegetsi abuhiritsweho mu 2000 nyuma y'imyigaragambyo y'uruhererekane yamaganaga ubutegetsi bwe aho yari yarahawe izina rya 'Bulldozer Revolution.'
Srđa Popović we ni impirimbanyi y'Umunya-Serbie uri mu batangije 'Otpor!', itsinda ry'urubyiruko rwagize uruhare mu gukura ku butegetsi Perezida Slobodan Miloević mu 2000.
Otpor! yashinzwe mu 1998, yakoze ubukangurambaga ku rundi rubyiruko rubarirwa mu bihumbi, mu bikorwa byo kwamagana ubutegetsi ariko bikorwa mu mutuzo hakoreshejwe amayeri atandukanye nko kwifashisha urwenya ku buryo bakoraga ibintu bisetsa abantu ariko bikanatuma batekereza ku butegetsi buriho.

Tariki 23 Kanama 2021, Sibomana yoherereje Nzabandora Boniface ''link'' ya 'google play store' yakoresha mu gushyira muri telefoni ye 'application yitwa 'Jitsi Meet'.
Nyuma y'iminsi itanu ku wa 28 Kanama 2021, Sibomana yakoresheje nimero ya telefoni itari iye ibaruye ku witwa Gasengayire Leonille, yoherereza Nzabandora Boniface ubutumwa kuri WhatsApp amumenyesha ko amatariki y'amahugurwa ari ku wa 13 Nzeri, 16 Nzeri, 20 Nzeri na 23 Nzeri amubwira ko azajya atangira Saa Kumi n'imwe z'umugoroba akarangira Saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba.
Tariki 2 Nzeri 2021, Sibomana yibukije abagombaga guhugurwa barimo Nzabandora akoresheje na none WhatsApp, ko hari ''link'' kuri Youtube yaboherereje ngo bayifungure, bityo bitoze imvugo y'uzatanga amahugurwa.
Tariki ya 08 Nzeri 2021, Sibomana yoherereje abagombaga guhugurwa ubutumwa bwongera kwibutsa inama yo ku itariki 09 Nzeri 2021 y'igerageza.
Ku itariki 09 Nzeri 2021, Sibomana yoherereje Nzabandora na bagenzi be 'link' yo kwitabira inama y'igerageza, anaboherereza 1000 Frw kuri MOMO, yo kugura za internet.
Kuri iyo tariki ya 09 Nzeri 2021 inama yarabaye, abo Nzabandora yamenye bayitabiriye ni Pepino, wari uyoboye inama, Grace ariwe Sibomana, Flanlin arinwe Rucubanganya Alexis uhagarariye Dalda Umurinzi mu Karere ka Ngoma, Brown, Clever, VD n'uwitwa Sacha.
Amahugurwa yatangiriye ku ngingo yiswe ''Vision for tomorrow'', yibanda mu kumvisha abayitabiriye ko kurwanya ubutegetsi bw'igitugu ukoresheje ingufu bidashoboka, cyane nko mu gihugu cyabo cy'u Rwanda aho imyigaragambyo itemewe, ahubwo ko hagomba gukoreshwa izindi nzira kuko bituma Leta ntawe yica.
Isomo rya kabiri ryatanzwe ku munsi wa gatatu w'amahugurwa tariki ya 20 Nzeri 2021 ayobowe na none n'uwitwa Sandra na Anna, biga ku ngamba n'inzira byakoreshwa mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi.
Inzira zo gukuraho ubutegetsi bigaga
Muri ayo mahugurwa bize inzira enye bakoresha bakuraho ubutegetsi, izo zirimo iyo bise 'Mobilization and Persuasion', bivuze ko bigaga uburyo batangiza ibikorwa bitagira ingaruka ariko bigamije gutinyura abaturage bagahanga n'ubutegetsi bita ubw'igitugu buriho mu Rwanda.
Indi nzira ni imyigaragambyo hagamijwe kugaragaza ko bahari kandi biteguye guhangana na leta.
Inzira ya gatatu ni iyo bise 'Non cooperation tactic' ishingiye ku kutumvira gahunda za leta zose, zirimo no kwanga gutanga imisoro na kwigomeka ku bindi bikorwa bya leta n'ibicuruzwa nka Made in Rwanda.
Harimo kandi n'indi nzira bise 'Dilemma' bavugaga ko bazatangira kuyikoresha bamaze kubona umubare munini w'abayoboke kuko yo ifite ingaruka nyinshi. Ahanini ngo iba igamije gushyira leta mu gihirahiro, aho bakora ibintu bigacanga leta ikabura icyo ikora.
Uko ibikorwa byo guhungabanya umutekano byateguwe
Ibikorwa byabo bagiye babigabanya mu byo bise 'Operation'.
Operation Shira Ubwoba Udahungetwa Ugahungeta: iyi bize ko izibanda bazibanda ku cyiciro cy'abazunguzayi bakunze 'guhungetwa' kubera irondo ry'isuku, aho bazumvisha abo baturage ko aribo mwanda leta ishaka kwikiza.
Bagomba gukibikora bahimba indirimbo ivuga ku mibereho mibi y'abazunguzayi, igahimbirwa hanze hanyuma igakwirakwizwa mu bantu benshi mu Rwanda.
Operation Serwakira: Yari kwibanda ku bantu bababaye cyane cyane abafite ikibazo cy'ubutaka. Hari gukoreshwa inyandiko (tracts) zikanyanyagizwa ahantu henshi mu gihugu hose.
Bwa mbere hari kubanza kunyanyagizwa impapuro zitanditseho, ubundi hakazakurikiraho izanditseho ngo 'Turambiwe gukubitwa, turambiwe imisoro ihanitse ku muturage , Turambiwe ubwicanyi no gushimutwa, bityo hakagurwa amakayi noneho barangiza bakabiha abamotari bakabinyanyagiza ahantu henshi.
Operation Umuturage Imbere: Bavuze ko FPR ivuga ngo umuturage ku isonga ariko bo bagomba kumushyira imbere.
Hari gukoreshwa 'tracts' bakandikaho amagambo arimo 'Kwamburwa ubutaka, kwakwa imisoro y'ikirenga no gukubitwa kw'abazunguzayi.
Batanze urugero ko bakwifasha ibijyanye na Kangondo ahimuwe abaturage bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bityo bagakoresha imipira y'icyatsinyanditseho Kangondo, bakazayambara igihe abaturage bazaba bari mu rubanza n'Umujyi wa Kigali, imipira ikambarwa mu gihugu hose icyarimwe, ngo berekane ko barambiwe akarengane gashingiye ku butaka.