Karongi: Isoko ryambukiranya imipaka rya miliyari 4 Frw ryongeye gukora nyuma y'imyaka 7 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018 ni bwo mu Karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro isoko ryambukiranya imipaka rya Karongi, ryari ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw.

Icyakora si ko byahise bigenda kuko iri soko kuva icyo gihe kugera muri Gicurasi 2025 ryari ryarabuze abarikoreramo.

Bitandukanye no mu myaka irindwi ishize kuri ubu iyo urigezemo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu uhasanga amakamyo yazanye ibicuruzwa birimo sima n'amabati bipakururwa bigapakirwa amato abijyana i Goma.

Ndekezi Alexis utuye hafi y'iri soko ati 'Twarabyishimiye cyane kuko byahaye abantu akazi ko gupakurura amakamyo no gupakira ubwato, bizatuma abahafite restaurant babona ababagurira'.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko kuba iri soko ryaratinze kubona abarikoreramo byatewe n'umwuka utari mwiza hagati y'u Rwanda na RDC.

Yavuze ko icyo ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bwakoze kugira ngo ribone abarikoreramo ari ugushaka abacuruzi basanzwe bohereza ibicuruzwa muri Congo kugira ngo bajye bifashisha iri soko nk'ububiko bw'ibicuruzwa.

Ati 'Twamaze kubona abashoramari babiri basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahacururiza sima n'amabati ariko turateganya ko ubucuruzi buzakomeza kwaguka hagacururizwa n'ibindi bicuruzwa'.

Iri soko ryari rimaze imyaka 7 ryarabuze abarikoreramo
Isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi ryabonye abarikoreramo
Iri soko ryifashishwa n'abohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma
Imirimo ikorerwa kuri iri soko nyambukiranyamipaka rya Karongi yahaye akazi abarenga 50



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-isoko-ryambukiranya-imipaka-rya-miliyari-4-frw-ryongeye-gukora-nyuma-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)