Ibyo wamenya kuri 'endoscopie' na 'colonoscopie' byifashishwa mu kuvura indwara zananiranye - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Mu rwego rwo gufasha abantu kumenya byinshi kuri ubu buryo twaganiriye na Dr. Wudassie Asmara, inzobere mu kuvura indwara z'Imbere mu mubiri by'umwihariko iz'igifu atubwira byinshi birimo n'uko bukoreshwa.

Dr. Wudassie asobanura ko endoscopie ari uburyo bwifashisha agakoresho kajya kumera nk'agapira (tube) kariho camera kakanyuzwa mu mwenge w'umuntu waba usanzwe nk'amazuru, mu kanwa, mu kibuno, mu gitsina cyangwa ahandi, hagamijwe kureba ikiri imbere mu mubiri.

Bashobora kukanyuza mu kanwa hanyuma bakareba niba munda harimo udukoko, udusebe, kanseri n'ibindi bibazo bijyanye n'igogora.

Yakomeje avuga ko uburyo bwa endoscopie bufasha mu gutahura uburwayi umuntu afite butarakomera cyangwa ngo bumuzahaze.

Yagize ati "Ibi bipimo bidufasha gutahura kare zimwe mu indwara zikomeye bigakorwa vuba kandi burizewe".

Yongeyeho ko hari ibimenyetso mpuruza umuntu ubigaragaje akwiye guhita yihutira kwisuzumisha.

Birimo kugabanyuka kw'ibilo mu buryo bukabije, kugira amaraso make, kuvira mu kanwa cyangwa mu kibuno, no kugira ububabare igihe umize ibyo kurya cyangwa kunywa.

Dr Wudassie yakomeje no ku bundi buryo bukoreshwa mu gusuzuma zimwe mu ndwara zirimo na kanseri bwitwa colonoscopie.

Yasobanuye ko ari uburyo bukoreshwa mu gusuzuma urura runini n'igice cy'amara mato, hifashishijwe umuyoboro wo mu kibuno.

Yagize ati "Colonoscopy ni ingenzi cyane cyane ku bantu bafite hejuru y'imyaka 45, kuko ifasha mu gupima kanseri y'urura hakiri kare."

Dr. Wudassie yasoje asaba abantu kwitabira kwipimisha hakiri kare.

Ati "Iyo kanseri imenyekanye kare iravurwa neza kandi igakira. Ariko iyo utegereje ibimenyetso, ushobora gusanga yaramaze gukwira mu mubiri ku buryo kuyivura biba bitagishoboka."

Yashishikarije abantu kuzajya bipimisha kenshi cyane cyane abujuje cyangwa bari hejuru y'imyaka 45 kuzajya bipimisha hifashishijwe uburyo bwa colonoscopie na endoscopie nibura buri myaka 10, mu gihe ibipimo bya mbere byagaragaje ko nta kibazo afite.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-endoscopie-na-colonoscopie-byifashishwa-mu-kuvura-indwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, June 2025