
Yabitangaje ku wa 9 Kamena 2025, mu gikorwa ahazubakwa uru rugomero.
Yari kumwe n'abayobozi barimo Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa muri Ambasade y'Amerika mu Rwanda, John Armiger, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belen Calvo, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura, na Meya Rusizi, Sindayiheba Phanuel.
Umukozi w'Ikigo Ruzizi III Energy Limited, gishinzwe itegurwa, ishyirwamubikorwa n'imicungire y'uru rugomero, Gasana Leonard yavuze ko ibikorwa by'ibanze byarangiye n'isoko rikaba ryaratanzwe hasigaye ko haboneka rwiyemezamirimo utsindira isoko ryo kubaka.
Magingo aya u Rwanda rufite umuriro w'amashanyarazi ugana na megawatt 466.
Fidèle Ndayisaba uyobora Sosiyete, SINELAC icunga urugomero rwa Ruzizi II rusanzwe rutanga amashanyarazi muri ibi bihugu uko ari bitatu yavuze ko urugomero rwa Ruzizi III ruje ari igisubizo kuko abakenera umuriro w'amashanyarazi biyongera umunsi ku wundi.
Ati "Urugomero rwa SINELAC rutangira gutanga amashanyarazi mu Rwanda, u Burundi na Congo mu 1989,abantu babonaga ruhagije, ariko uyu munsi ntabwo ruhagije kuko abakenera amashanyarazi biyongereye".
Ndayisaba avuga ko iyo urugomero rwubakwa ubushobozi rwari rwitezweho atari ko bukomeza kuboneka kuko hari ibigenda bitakara kubera imyanda ituruka ku kutabungabunga ibidukikije.
Imirimo yo kubaka uru rugomero igiye gutangira nyuma y'imyaka 10 uganirwaho ariko ugahura n'ibiwudindiza.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko ishyirwamubikorwa ry'uyu mushinga ryakerejwe n'icyorezo cya COVID-19, no gutinda gufata ibyemezo kubera ko uhuriweho n'ibihugu bitatu n'abashoramari batanu.
Ati "Ibyo byose twamaze kubishyira ku murongo twarumvikanye, twashyizeho uburyo bwo gufata ibyemezo byihuse ku buryo tubona ko nta kizongera kuwudindiza. Turateganya ko imirimo yo gutangira kubaka uru rugomero izatangira mu kwezi wa 12 k'uyu mwaka wa 2025".
Minisitiri Gasore avuga ko uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere runini mu Rwanda kuko ruzatanga amashanyarazi akomoka ku mazi angana na megawatt 206, mu gihe amashyanyarazi akomoka ku mazi u Rwanda rufite kugeza ubu yose hamwe ari megawatt 140.
Ati "Abaturage baturiye hano icyo twababwira ni uko ibyabo bishobora kugirwaho ingaruka n'uru rugomero bazahabwa ingururane, ikindi ni uko bazungukira ku mihanda izakorwa ijya ku rugomero. Iyo imihanda ije izana n'iterambere.'
Ibi bihugu uko ari bitatu, u Rwanda, u Burundi na Congo bizatanga amafaranga angana, ndetse n'amashanyarazi azaboneka bizayagabana mu buryo bugana, bivuze ko buri gihugu kizishyura arenga miliyoni 266$ kizajya gihabwa umuriro ugana na megatt 68,6.
Biteganyijwe ko imirimo kubaka uru rugomero izatangira muri Mutarama 2026, ukarangira mu 2030, utwaye arenga miliyoni 800$.


