Iburasirazuba: Abikorera batanze inka 85 banasana inzu enye z'imiryango yakorotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi bikorwa byagaragajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kamena 2025 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 31 abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri iyi ntara. Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Musha ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Mbere yo gutangira uyu muhango, abikorera babanje gushyikiriza inzu enye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, zavuguruwe ndetse zinashyirwamo ibikoresho.

Uwiringiyimana Marie Jeanne utuye mu Mudugudu wa Rambura mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko inzu yabagamo yubatswe mu 1997.

Ati "Najyaga nsohoka mu rugo ngiye gushaka imibereho, naza nkasanga ibintu byose byanyagiwe cyangwa najya kugenda bikansaba gusiga ibintu mu nguni. Uyu munsi rero ndashima ko inzu yanjye yashyizweho amabati mashya, inzugi nziza, ubu iyo ngiye mba nizeye ko ikinze neza."

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yanenze abikoreraga mbere ya Jenoside banze kurengera abakiliya babo.

Ati "Mu myaka itatu ishize tumaze kuremera abacitse ku icumu inka 310 zifite agaciro ka miliyoni 217 Frw, twubatse inzu esheshatu, ni nayo mpamvu no muri uyu mwaka twahize gutanga inka 85, twazishyikirije abo zigenewe ku kigero cya 85%, tukaba tubizeza ko iyi minsi 100 izarangira zose tuzitanze mu rwego rwo gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi."

Ndidabahizi Didace wavuze mu izina rya Ibuka, yavuze ko abikoreraga mbere ya Jenoside bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye abikorera b'ubu kuko bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside n'ibindi bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo mu guteza imbere igihugu.

Ati "Turabizeza gukomeza gufatanya muri uru rugendo nk'uko twabitangiye ndetse n'uyu mwihariko turimo guha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubafata mu mugongo, mu kubahindurira imibereho na ho tuzakomeza dufatanye."

Imwe mu nzu zavuguruwe n'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba
Abayobozi b'uturere mu Ntara y'Iburasirazuba bari bitabiriye iki gikorwa aho bunaniye Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo mu guteza imbere igihugu
Ndidabahizi Didace wavuze mu izina rya Ibuka, yavuze ko abikoreraga mbere ya Jenoside bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yanenze abikoreraga mbere ya Jenoside banze kurengera abakiliya babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-batanze-inka-85-banasana-inzu-enye-z-imiryango

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025