Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, biyemeza guharanira ubwiyunge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Kamena 2025, abayobozi n'abakozi b'Ikigo cy'Imari cya Sager Ganza basobanurirwa amateka ya Jenoside ndetse n'uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu Karere ka Bugesera.

Babwiwe ko mu 1992, Abatutsi bari barahungiye muri Kiliziya ya Nyamata kuri ubu yagizwe Urwibutso, Interahamwe zageze aho zibima amazi n'ibindi byose by'ibanze umuntu akenera ngo ashobore kubaho barababazwa, muri icyo gihe haza kwicwa abarenga 500.

Basobanuriwe ko icyo gihe mu 1992, hafi ya Kiliziya hari hatuye Umutaliyanikazi witwaga Antonia Locatelli wabonye Abatutsi bari kwicwa urw'agashinyaguro ahitamo kwitabaza ibitangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo atabarize izo nzirakarengane, Leta ya Habyarimana ibimenye ihita yohereza abasirikare bo kumwica. Na we ashyinguye muri uru Rwibutso.

Mu 1994, Abatutsi benshi bo mu Bugesera bahungiye kuri Kiliziya ya Nyamata, bizeye ko bazarokoka nk'uko byari byagenze mbere, ubwo bahahungiraga bakarokoka ari benshi.

Icyizere bari bafite nticyamaze kabiri, kuko ku wa 15 Mata 1994, hiciwe urw'agashinyaguro Abatutsi barenga ibihumbi 10.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Sager Ganza Microfinance Plc, Rubagenga Emery, yavuze ko gusura Urwibutso ari umwanya ukomeye ku bakozi bose, kuko ari ikigo gikoresha Abanyarwanda, kandi ari ngombwa ko bamenya amateka yabo bakayasigasira.

Yagize ati 'Ibi bituma tumenya uruhare ubuyobozi bubi bwagize mu gihugu cyacu, ni umwanya wo kwiga amateka tugasubira inyuma ariko tureba n'imbere kugira ngo tumenye neza uko tugomba kubaka igihugu cyacu, kandi tunamenye kirazira n'ibyo tuzasigira abana bacu kugira ngo bazakomeze umujyo wo kubaka ubumwe n'ubwiyunge.'

Rubagenga yasabye abakozi guhora bibuka no kuzirikana amateka y'u Rwanda kugira ngo atazasibangana, ariko bakanaharanira kubaka ejo hazaza habo n'ah'igihugu.

Ikigo cy'Imari cya Sager Ganza kimaze imyaka igera kuri 20 kigeza serivisi z'imari ku baturarwanda barenga miliyoni, aho kinita cyane ku bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 45. Ku wa 20 Nzeri 2023, UNESCO yarushyize mu nzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu Murage w'Isi.

Ubwo abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bari batangiye urugendo rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Ubwo abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bahaye icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc bashyize indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Sager Ganza Microfinance Plc, Rubagenga Emery, yanditse mu gitabo cyandikamo abasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Sager Ganza Microfinance Plc, Rubagenga Emery, yavuze ko gusura Urwibutso ari umwanya ukomeye ku bakozi bose, kuko ari ikigo gikoresha Abanyarwanda, kandi ari ngombwa ko bamenya amateka yabo
Umukozi wa Minibumwe, Muhaturukundo Eric, yasobanuriye abakozi ba Sager Ganza Microfinance Plc amateka y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-sager-ganza-microfinance-plc-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)