Ni igikorwa cyabaye ku itariki 20 Kamena 2025 ubwo abayobozi n'abakozi ba Mayange Rice Company bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora i Bugesera bunamira Abatutsi bahashyinguye.
Nyuma yo gusura urwibutso bakurikijeho kuremera bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gashora.
Rutagengwa Jean Pierre uri mu barokokeye Jenoside i Gashora, yavuze ko benshi mu bashyinguye mu Rwibutso rwa Gashora, bishwe ku wa 10 Mata 1994 ubwo Abatutsi bari bahungiye ku yahoze ari Komini Gashora bicwaga urw'agashinyaguro n'Interahamwe.
Ati 'Bucyeye bwaho ku itariki 11 Mata hari abari bagerageje guhungira mu byumba ariko mu gisenge cy'iyo nyubako hari harimo inzuki maze Interahamwe zirakimena za nzuki zivamo zirabarya basukwaho n'urusenda na lisansi ku buryo uwari yarokotse yatakaga bakamubona barabica barabarangiza.'
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Mayange Rice Company, Ntiribinyange Eliézer, yavuze ko ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bushingiye ku kuba abayobozi bakabaye barengera abaturage ari bo babarenganyije bituma babura uwo bahungiraho.
Ati 'Twifatanya n'abarokotse Jenoside kugira ngo tubakomeze kandi twizera ko bituma nk'Abanyarwanda bumva ko bafite ubari hafi. Twe tubari hafi kuko hari igihe barenganyijwe n'abagombaga kubarengera. Bumve ko bakomeye bataheranwe n'agahinda kandi twizeye ko ibyabaye bitazasubira.'
Umuyobozi Mukuru wa Mayange Rice Company, Nzeyimana Célestin, yavuze ko kuremera no koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uretse kuba ari kubafata mu mugongo binagaragaza ko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza butuma abaturage bakora bagatera imbere ku buryo babasha gufasha bagenzi babo.
Yongeyeho ko urwo ruganda ruzakomeza kwita ku barokotse Jenoside no gukomeza ibikorwa byo kwibuka mu rwego rwo gufasha abarukoramo gusobanukirwa amateka ya Jenoside ngo itazasubira ukundi kuko harimo urubyiruko rwavutse nyuma yayo.
Hitayezu Pierre warokotse ari umwe mu muryango we wose, yashimiye Mayange Rice Company yamuhaye inka, avuga ko izafasha umuryango we kwiyubaka kuko yari ayikeneye cyane.
Ati 'Nyuma ya Jenoside naje gushaka ngira umuryango. Abana banjye bakunda amata cyane nahoraga nyagura. Inka igiye kumfasha kuyababonera ndetse n'ifumbire najyaga ngura ngiye kujya nyibona byoroshye. Ndashima cyane abatekereje kudufasha.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora, Umulisa Claire, yavuze ko buri Munyarwanda asabwa umusanzu mu gufatanya n'ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi guhangana n'abakiyipfobya.









