Guverineri Mugabowagahunde yanenze abikoreraga bijanditse muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo mu Karere ka Musanze bibukaga abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso ruri ku Ngoro y'Ubutabera ya Ruhengeri.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde yibukije abikorera bo mu Karere ka Musanze ko iyo bibuka baba basubiza bagenzi babo agaciro bambuwe, kuko harimo n'abishwe n'abo bakoraga umwuga umwe.

Ati 'Mu 1994, twabuze benshi bikoreraga b'Abatutsi kuko babwisangagamo nyuma yo kuvutswa amashuri cyangwa imirimo ya Leta, ari na ho duhera tunenga bamwe mu bikorera cyane cyane abacuruzi bagize uruhare mu gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi, batanga inkunga y'amafaranga n'ibikoresho byakoreshejwe. Rero iyo tubibuka, tuba tubasubiza agaciro bambuwe, kuko harimo n'abishwe na bagenzi babo bakoraga umwuga umwe.'

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo avuga ko abikoreraga bazize Jenoside ari amaboko igihugu cyabuze.

Ati 'Abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni amaboko igihugu cyabuze, kuko batangaga imisoro, bagahanga akazi kandi bari indashyikirwa zigamije iterambere ry'igihugu. Kuba barishwe ni igisebo kuri Leta yariho n'abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, ariko natwe tugomba gufatanya n'abandi kubaka igihugu.'

Yaboneyeho kwibutsa abitabiriye iyi gahunda ko bafatanyije n'urugaga rw'abikorera muri aka karere batangije gahunda y'Intango y'Ubudaheranwa igamije kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye no kugira ngo na bo bazaremere bagenzi babo.

Abikorera bo muri aka Karere baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 20, miliyoni 13 Frw zo kubafasha kwinjira mu bucuruzi.

Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Musanze, Habiyambere Jean, yavuze ko hari abikorera babaye ibigwari bijandika muri Jenoside.

Ati 'Hari abikoreraga babaye ibigwari banatera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bimwe mu byayihutishije kuko bakoreshaga amafaranga n'imbaraga bari bafite, ari yo mpamvu twebwe duharanira kubaka amateka meza atarangwamo urwango, ivanguramoko n'ingengabitekerez

Yashimiye imiyoborere y'u Rwanda rushya, avuga ko ibyo bayivomyemo bibafasha kubaho biyubaka, banubaka u Rwanda muri rusange.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yanenze abikoreraga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo avuga ko abikoreraga bazize Jenoside ari amaboko igihugu cyabuze
Abikorera bo mu Karere ka Musanze baremeye imiryango 20 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, ihabwa miliyoni 13 Frw azayifasha kwinjira mu bucuruzi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-mugabowagahunde-yanenze-abikoreraga-bijanditse-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)