Umupaka wa Rusizi II wimukiye mu nyubako nshya - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Babitangaje nyuma y'icyumweru kimwe izi serivisi zimukiye mu nyubako nshya y'Umupaka uhuriweho wa Rusizi II (One Stop Border Post).

Tariki 5 Kamena 2025, nibwo Guverinoma yashyikirijwe ku mugaragaro inyubako nshya y'umupaka uhuriweho n'u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo wa Rusizi II uhita unatangira gutangirwamo serivisi z'abinjira n'abasohoka zari zisanzwe zitangirwa mu yindi nyubako itajyanye n'igihe.

Nyiransabimana Alphonsine ukora ubucuruzi bw'imboga n'imbuto yambukiranyije uyu mupaka, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko serivisi zatangiye gutangirwa mu nyubako nini ijyanye n'igihe avuga ko bitewe n'uko aho zatangirwaga hari hato hari ubwo baburaga aho bashyira ibicuruzwa byabo.

Ati 'Kuba uyu mupaka wimukiye mu nyubako nshya ni byiza, kuko izi nyubako nshya urabona ko hisanzuye atari nka hariya bakorega kuko ho hari hato'.

Iyi nyubako nshya yo ku mupaka wa Rusizi II irimo inzira y'ikoranabuhanga rya e-gate, yihutisha serivisi y'abakeneye kwambuka bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Abakorera muri izi nyubako nshya bavuga ko uretse kuba zisanzuye ndetse hakaba harimo n'ikoranabuhanga rya e-gate, zinafite umwihariko w'uko zizajya zitangirwamo ubusanzwe zatangirwaga mu bihugu bibiri.

Ubusanzwe umuturage ukeneye kuva mu Rwanda ajya muri Congo yanyuraga mu biro by'abinjira n'abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda akerekana kimwe mu bya ngombwa birimo CEPGL, Laissez-passer na Passports, bakamuterera kashe y'uko asohotse mu Rwanda yamara kwambuka umupaka akajya mu biro by'abinjira n'abasohoka ku ruhande rwa Congo bakamuterera kashe y'uko yinjira muri Congo.

Kuri iyi nshuro izi serivisi zombi zizajya zitangirwa muri iyi nyubako nshya yubatse ku mupaka wa Rusizi II, mu Murenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko mu byo barimo gushyiramo imbaraga mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'abaturage n'imibereho myiza yabo harimo n'ibikorwaremezo by'umwihariko ibikorwa byoroshya ubuhahirane hagati y' u Rwanda na Congo.

Mu Banyarwanda bakoresha cyane umupaka wa Rusizi harimo abagore basaga 3000 bibumbiye mu makoperative 96 acuruza imboga hagati y'u Rwanda na Congo.

Abakoresha uyu mupaka bishimira ko serivisi ziri kwihuta
Guverinoma y'u Rwanda yakiriye ku mugaragaro izi nyubako
Servise z'umupaka wa Rusizi II zatangiye gutangirwa mu nyubako zigezweho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umupaka-wa-rusizi-ii-wimukiye-mu-nyubako-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, August 2025