Kayonza: Uribyiruko runena akazi rwanenzwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025 ubwo muri aka Karere haberaga Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko rw'i Kayonza.

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Kayonza, Rukundo Pacifique, yavuze ko bafite imishinga myinshi ifite ibikorwa byo kuhira, gucukura amaterasi n'inganda nyinshi ziri kuhubakwa, ariko ko urubyiruko rwinshi rwanga akazi baruha bigatuma bajya gushaka abakozi mu tundi turere abakozi.

Ati 'Tugira imbogamizi y'urubyiruko rubyuka rugashaka kuzakora akazi ko mu biro gatuma batiyanduza, twabibonye nko mu gucukura amaterasi aho bashatse abakozi bakabura, icyo gihe bagiye kubashaka mu tundi turere nka Musanze na Ngororero tukabona ko ari ibintu bidakwiye.''

Rukundo yavuze ko no mu ruganda rukora amavuta n'amasabune rwa Mount Meru Soyco bigeze gushaka abakozi bakababura bikaba ngombwa ko bajya kubakura mu tundi turere, agasaba urubyiruko kwikuramo iyo myumvire.

Ati ' Nta mu rubyiruko rusirimutse rutagira amafaranga kandi amafaranga aboneka mu buryo bwinshi, hari amafaranga aboneka wakoze akazi ko mu biro ariko abakabona ni bangahe? Ntacyo bitwaye kugenda ugakora ubuyede ayo baguhembye ukayazigama ukazayakoresha mu mushinga wawe wifuza, imbaraga ntizibikika nibareke kwanga akazi.''

Uzarama Alice uri mu rubyiruko rwikorera we yavuze ko igituma bamwe banga akazi gatandukanye bituruka ku kwishyiramo ko ako kazi kaba gatanga amafaranga make, yavuze ko hari n'abandi bishyiramo ko bazikorera ariko ugasanga nta bishoro bafite.

Manizabayo Norbert utuye mu Murenge wa Kabare we yavuze ko bafite urubyiruko rwinshi rushaka gukira vuba bigatuma akazi gahemba amafaranga make batifuza kugakora.

Yagize ati 'Dufite urubyiruko kandi rudashaka gukora akazi kagoranye, barashaka akazi keza gatuma bakomeza gusa neza hakiyongeraho imyumvire y'abava ku ishuri bumva ko akazi kari hanze ari akazi ko mu biro gusa, abakiva mu ishuri ntibumva ko bakwiyanduza bashaka amafaranga.''

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Harelimana Jean Damascene, yavuze ko koko bafite urubyiruko rutabyaza umusaruro amahirwe ahari, abenshi bakaba abashaka akazi ko mu biro.

Ati 'Abafite iyo myumvire nababwira ko bakwiriye kubyaza umusaruro amahirwe ahari kandi umurimo wakwita ko uciriritse ni wo ntangiriro y'umurimo wisumbuyeho wakwifuza kuzakora.''

Kugeza ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa urubyiruko rurenga ibihumbi 121, abadafite akazi ni 15,9% mu gihe hari urundi rubyiruko hatazwi icyo bakora n'ibyo bahugiyemo bangana na 34%.

Urubyiruko rw'i Kayonza rwanenzwe kutemera akazi gakoreshwa ingufu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-uribyiruko-runena-akazi-rwanenzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, August 2025