
Gicumbi ni akarere kagizwe n'imisozi miremire akaba, ku buryo mu bihe byashize wasangaga ubutaka butwarwa n'isuri.
Kuva Leta itangije umushinga wa Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n'Ikigega cy'Igihugu cy'Ibidukikije (Rwanda Green Fund), hibandwa cyane ku guhangana n'imihindagurikire y'ibihe hakanakorwa indi mirimo igamije kurengera ibidukikije.
Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi bahamya ko kuva umushinga wa Green Gicumbi wabazanira amaterasi y'indinganire umusaruro wazamutse ndetse batagihura n'ibibazo by'isuri.
Nyirasekuwe Vestine utuye mu Kagari ka Cyumba, Umurenge wa Cyumba, ahamya ko mbere y'uko Green Gicumbi ibafasha gukora amaterasi y'indinganire yasaruraga ibilo 50 kuri by'ibirayi ariko ubu asigaye asarura hafi toni 2 z'ibirayi.
Ati 'Kuva badukorera amaterasi y'indinganire nasararuraga ibilo 50 by'ibirayi kuri hegitari ariko ubu nsigaye nsarura hagati ya toni imwe n'ebyiri kuri hegitari.'
Yakomeje avuga ko binyuze muri uyu mushinga bigishijwe uburyo bashobora guhinga kinyamwuga.
Ati 'Mbere twapfaga guhinga ntidutere ku murongo ariko ubu dusigaye dutera ku murongo tugashyiramo ifumbire y'imborera ndetse n'imvaruganda akaba aribyo bituma umusaruro wiyongera.'
Bihoyiki Josiane we agaragaza ko kubera ibibazo by'imihindangurikire y'ikirere ubutaka bahingagaho umusaruro wose watwarwaga n'isuri.
Ati 'Mbere iyo twahingaga ibyo twahingaga byose amazi yarabitwaragaa ariko kuva badukorera amaterasi y'indinganire ubu dusigaye duhinga twizeye ko tuzasarura imyaka yacu ikera nta suri ibimanuye.'
Umuyobozi w'Umushinga wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko amaterasi y'indinganire agira umwihariko wo gufata amazi kabone nubwo imvura yagwa ari nkeya ibihingwa bigakomeza kwera.
Ati 'Ya fumbire washyizemo nta suri iyitwara ni ukuvuga ngo ifumbire ishobora kugumamo ibihembwe by'ihinga birenga bitatu hanyuma n'umusaruro ukiyongera.'
Kugeza ubu umusaruro w'ibirayi wavuye kuri toni 16 ugera kuri toni 29 kuri hegitari, uw'ibishyimbo uva ku bilo 900 ugera kuri toni eshatu, uw'ibigori ugera kuri toni enye.
Mu cyanya cya Nyaruka aho Green Gicumbi yashyize amaterasi y'indinganire ku buso bwa hegitari 40 aho hahingwamo ibishyimbo, ibigori, ingano ndetse n'ibirayi.



