Dutembere Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba kigiye kwakira icyiciro cya 15 cy'Itorero Indangamirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Imirimo yo kukivugurura iri kugana ku musozo, ku buryo kizakira iri torero ku itariki 1 Nyakanga, 2025, gifite ibikoresho byiza kurushaho kandi gisa neza.

Ibice byose by'ingenzi by'iki kigo biri kuvugururwa ndetse ibya mbere byararangiye, aho bitegereje kwakira intore y'iki cyiciro.

Ubuyobozi bw'iki kigo bwatangaje ko iyi mirimo yo kuvugurura iki kigo ntacyo izahindura kuri gahunda yari isanzwe ihari.

Bwahamirije IGIHE ko imirimo iri gukorwa ari ijyanye n'amasuku kandi ko itazagira icyo ibangamira kuri gahunda yari iteganyijwe yo kwakira abazitabira itorero uyu mwaka.

Ati 'Ntabwo turi kuvugurura twagura kugira ngo twongere ikigo, urebye imirimo turi gukora ni 'iy'amasuku kandi biteganyijwe ko izarangirana n'icyumweru gitaha.'

Batangaje ko imirimo yo kuvugurura ikigo iba mu byiciro kandi igikomeje ariko ntacyo izahindura kuko ibyo bari gukora ubu ari amasuku. Iyi mirimo izarangira muri iki cyumweru, aho bemeje ko gahunda yo kwakira abazitabira itorero ikomeje ndetse iry'uyu mwaka biteganyijwe ko rizatangira tariki 1 Nyakanga 2025.

Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, hakaba hatorezwamo abantu b'ingeri zitandukanye barimo urubyiruko, abakozi n'abayobozi bo mu bigo bya leta n'abandi.

Inyubako y'Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba yahawe isura nshya
Iyi nyubako yatewe amarangi mashya
Icyumba cyakira inama cyarateguwe neza
Mu Marembo y'Ikigo cy'Ubutore cya Nkumba yaravuguruwe
Ubwiherero bwamaze gutegurwa neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutembere-ikigo-cy-ubutore-cya-nkumba-kigiye-kwakira-icyiciro-cya-15-cy-itorero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 15, August 2025