Abo muri Kaminuza y'u Rwanda bamuritse imishinga 68 irimo iyo guhanga udushya n'iy'ubushakashatsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 10 Kamena 2025, cyateguwe na Kaminuza y'u Rwanda itewe inkunga n'Umushinga w'Abanya-Suède (Sweden Sverige) usanzwe ukorana na yo mu bikorwa bitandukanye.

Iyi mishinga yagaragajwe mu Nama Nyunguranabitekerezo ku Bushakashatsi no ku Guhanga Udushya igamije kwagura ibikorwa byabo ndetse no kubimenyekanisha.

Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, wigisha ibijyanye n'amashanyarazi, Fabien Mukundukize yakoze igikoresho cyo gukonjesherezamo amata gikoresheje imirasire y'izuba, aho yavuze ko aya mahirwe yo guhurizwa hamwe atuma ibyo bakora bimenyekana kandi bakabona ko banashyigikiwe.

Mukundukize yavuze ko iki gikoresho cyo gukonjesha amata gifasha abantu bagifite ubushobozi buke bwo kuba babona ibyuma bikonjesha, ku buryo bworoshye cyangwa no ku bantu bataragerwaho n'amashanyarazi.

Yavuze ko kizabafasha abantu kutongera guhura n'ikibazo cyo gupfusha amata yabo ku maherere bitewe no kubura uko bayatereka neza mu buryo bwizewe kandi umwanya munini.

Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'Ubushakashatsi muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Katarina Westman yavuze ko bishimishije kubona intambwe Kaminuza y'u Rwanda imaze gutera mu rwego rw'ubushakashatsi ugereranyije n'aho yahoze.

Ati 'Ibi kubigeraho ntabwo ari ukubera ko iterwa inkunga na Suède ahubwo ni intambwe yihariye ya Kaminuza yafashe ubwayo binyuze muri politiki zayo zo kwigisha neza, guteza imbere ubushakshatsi, guhanga udushya no gukora ibikorwa biteza imbere umuryango Nyarwanda."

Yongeyeho ati "Suède imaze imyaka irenga 20 ikorana na Kaminuza y'u Rwanda. Iki ni igikorwa cya kane, kandi ni uburyo bwo gutegura icyiciro cya gatanu. Nk'uko nabivuze, ni imyaka myinshi dukorana, ubu hari n'indi mishinga 17 igikorwa."

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas yavuze ko iki gikorwa kigizwe no kumurika ubushakshatsi bwakozwe, icyavuyemo ndetse n'aho buhurizwa mu gufasha sosiyete.

Prof. Kayihura yavuze ko ibikorwa by'ubushakashatsi no guhanga udushya bifunguye kuri buri wese wifuza kubikora uri muri Kaminuza y'u Rwanda.

Ati 'Nko muri 2013, ubushakashatsi twatangazaga ku rwego rw'Isi wasangaga butarenga muri 40 ariko ubu muri uyu mwaka utaranarangira tumaze kurenza 800, gusa n'ubwo bukura gutyo ntituragera aho twifuza ngo twese tube abashakashatsi.'

Prof. Kayihura yasabye abalimu ba Kaminuza y'u Rwanda kwitabira ibikorwa by'ubushakashatsi kuko bituma barushaho kwigisha neza. Avuga ko uko bazarushaho kuba benshi muri bwo, ari na ko guhanga udushya biziyongera.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas yavuze ko iki gikorwa kigizwe no kumurika ubushakshatsi bwakozwe, icyavuyemo ndetse n'aho buhurizwa mu gufasha sosiyete
Umujyanama Mukuru mu bijyanye n'Ubushakashatsi muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Katarina Westman yavuze ko bishimishije kubona intambwe Kaminuza y'u Rwanda imaze gutera mu rwego rw'ubushakashatsi
Abarimu n'abanyeshuri bakora ubushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda baganiriye
Hagaragajwe akamaro k'ubushakashatsi
Hafashwe ifoto y'urwibutso
Hafashwe ifoto y'urwibutso



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-muri-kaminuza-y-u-rwanda-bamuritse-imishinga-68-irimo-iyo-guhanga-udushya-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, August 2025